Karongi: Haravugwa inkuru y’umugabo n’umugore we basanzwe mu nzu bapfuye

3,603
Kwibuka30

Uwitwa Nshimiyimana n’umugore we Bamurange Angelique bari batuye mu mudugudu wa Kagali mu Kagai ka Gitega mu Murenge wa Gitesi biravugwa ko basanzwe mu nzu bapfuye, aho umugabo bamusanze mu mugozi yapfuye, umugore nawe bakamusanga mu buriri nawe yapfuye.

Kuba umugabo yasanzwe mu mugozi, bivugwa ko yaba yiyahuye agapfa.

Kwibuka30

Aba bombi ngo guhera ejo kuwa gatatu ntibasohotse mu nzu, bituma kuri uyu wa kane ababyeyi n’abaturanyi basakambura inzu basanga umugore yapfuye ariko adafite igikomere, mu gihe umugabo nawe bamusanze mu mugozi yapfuye.

Abaturanyi babo bavuga ko aba bantu bajyaga bapfa ubusinzi, kandi ngo buri umwe yagiraga umwana yabyaye ku ruhande gusa ngo abo bana ntibahabaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitesi Nsanganira Vianey asaba abantu kutikemurira ibibazo bafitanye na bagenzi babo ahubwo bakegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

SRC: UMUSEKE

Comments are closed.