Ngororero: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro batunguwe n’ikemezo cy’Akarere kibahagarika by’agateganyo

9,812
Kwibuka30
Abacukuzi b'amabuye y'agaciro barasabwa gufata ingamba zo gukumira impanuka  mu birombe

Ibigo 24 bicukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero byahagaritswe by’agateganyo imirimo yabyo, mu rwego rwo kunoza ibiteganywa n’amabwiriza y’ubucukuzi.

Guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’ubucukuzi bibaye nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yagiriye mu Karere ka Ngororero mu byumweru bibiri bishize, agasiga agiriye inama ubuyobozi guca burundu ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

Ku itariki ya 30 Nzeri 2020 ni bwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase Shyaka, yasuye Akarere ka Ngororero agasaba gukora ibishoboka ngo ubucukuzi butemewe n’amategeko bucike burundu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, avuga ko kuba mbere hose ubucukuzi butari bwarahagarikiye icyarimwe ibikorwa, bikaba byafatwa nko gukorera ku jisho, Ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko guhagarika by’agateganyo ubucukuzi ngo hakosorwe ibitanoze, bifitanye isano n’urwo ruzinduko rwa Minisitiri.

Icyakora ngo byuzuza inama yabagiriye kuko hari ibyo akarere kari karatangiye gukora, bityo ngo ntibivuze ko ari igitutu cy’inzego zo hejuru cyangwa gukorera ku jisho.

Agira ati “Ntabwo ari ugukorera ku jisho, kuko Minisitiri yadusuye umunsi umwe asanga hari ibyo twatangiye gukora atugira inama kuko ntabwo yazengurutse akarere kose areba ubucukuzi ngo tuvuge ko guhagarika byaba bitewe na we, icyakora inama yatugiriye na zo turi kuzikurikiza”.

Ku wa 13 Ukwakira 2020, na bwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba yayoboye inama yahuje abacukuzi bakorera mu Karere kose ka Ngororero, maze mu biganiro nyunguranabitekerezo hamwe na bo n’abayobozi b’akarere, bigaragara ko hari ibigo byinshi by’ubucukuzi bidakurikiza amategeko y’ubucukuzi, ari naho havuye umwanzuro wo kuba bahagaritse imirimo kugira ngo ibidakoze neza bikosoke.

Bimwe mu byo abo bacukuzi bashinjwa muri rusange ni ukwangiza ibidukikije nk’imigezi 6 irimo n’uwa Sebeya, kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi uko bikwiye, aho bigaragara ko hari abakozi batagira umwambaro w’akazi, ubwiyuhagiriro, urwambariro n’ubwiherero.

Uretse kwangiza ibidukikije, ubucukuzi batubahirije amabwiriza bukorerwa muri Ngororero byagaragaye ko bukurura imfu z’abantu, n’umutekano muke nk’urugomo.

Nyuma yo kurebera hamwe izo mbogamizi zibangamiye ubucukuzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba n’abari bitabiriye inama, banzuye ko abacukuzi baba bahagaritse by’agateganyo ibikorwa byabo, hagashyirwaho itsinda rishinzwe kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga ubucukuzi, ritangira ubugenzuzi kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020.

Hari abatishimiye umwanzuro wo guhagarika gucukura nta nteguza

Umwe mu bayobozi b’ibigo bicukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero, avuga ko bitari bikwiye guhagarika ubucukuzi nta kubanza guteguza, kuko hari ibyo baba bashoye bigomba kugaruka vuba byatuma ishoramari ryabo rikomwa mu nkokora.

Kwibuka30
Hari abacukuzi bavuga ko batunguwe n

Ngo bari bazi ko baje mu nama bisanzwe batungurwa no kubwirwa ko bahagaritswe.

Avuga ko bitabiriye inama batazi ibiri buvugirwemo bagatungurwa no gusabwa guhagarika ibikorwa kandi ibigo byose bidafite amakosa angana, agasaba ko nk’ufite amakosa make aramutse akosoye vuba ibyo asabwa yahita akomeza imirimo kugira ngo hatagira ibyangirika.

Avuga ko na we yemera ko mu bucukuzi hashobora kugaragara amakosa manini n’amatoya kandi akosorwa mu buryo butandukanye, ku buryo umwanzuro ukwiye kureba ikosa ku rindi kuko atangana, icyakora akanemera ko hari abacukuraga nabi bakwiye koko kwikosora.

Agira ati “Urabona nk’ubu tuba twarakodesheje imashini zibarwa ku munsi, n’ibindi bijyanye n’ubucukuzi birimo no kureshya abashoramari, ibaze nk’umushoramari aje agasanga urafunze uba ibihombeyemo, nkanjye barandega umukozi umwe ntanazi basanze utambaye umwenda w’akazi n’utundi dukosa duto nshobora kuba nakosora mu minsi ibiri gusa bampagaritse ibyumweru bibiri nasara”.

Abacukuzi bemeranya n’ubuyobozi ko niba kubahagarika by’agateganyo bigamije kumvisha abacukuzi ibyo basabwa nta kibazo kirimo, kuko hari abanyuranya n’amabwiriza, icyakora bagasaba ko bakomorerwa vuba kugira ngo hirindwe izindi ngaruka zirimo no kwigabiza ibirombe byaba bifunze bikaba byakurura imfu za hato na hato no kurushaho kongera ikibazo cy’abacukura mu kajagari.

Abuzuza ibisabwa barahita bakomorerwa

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, avuga ko imyanzuro yafashwe irimo no kuba bahagaritse by’igihe gito ibikorwa by’ubucukuzi byafashweho umwanzuro abitabiriye inama bose babigizemo uruhare, ku buryo nta karengane kuri bamwe kabayeho.

Ndayambaje avuga ko abacukuzi ubwabo bisabiye kuba bahagaritse ibikorwa byabo ngo bakosore ibitanoze, kandi ko ababyihutisha bakomorerwa vuba mu gihe abo bigaragara ko bafite amakosa akomeye bo bishobora kubafata igihe.

Agira ati “Twashyizeho itsinda rishinzwe kugenzura amakosa kuri buri kigo cy’ubucukuzi, n’ejo mu gitondo uwaba yujuje ibisabwa yakosoye amakosa ye, iryo tsinda riramusura akomeze imirimo ye, kereka abo bigaragara ko bafite amakosa asaba gukosora igihe”.

Ku kijyanye no kwirinda amakosa agaragara mu bucukuzi butemewe kubera ibirombe bifunze, Ndayambaje avuga ko ikigo gishinzwe ubucukuzi (RMB) kiri gusuzuma uko ibirombe byafunzwe kubera kubura ibyangombwa ku bari babihawe, byahabwa abandi abaturage bagakomeza kubona akazi.

Akarere ka Ngororero kagaragaramo ibigo 24 bicukura amabuye y’agaciro mu mirenge 13 yose ikagize, ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bukaba bwasabye abacukuzi kurushaho gukora bubahiriza amabwiriza arimo no gushishikariza abakozi kwishyura ubwiteganyirize muri Ejo Heza, no kubungabunga uburenganzira bw’umukozi.

(Src:Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.