Kenya-Siaya: Umugabo w’imyaka 62 yapfuye yiyahuye

5,274

Abatuye ahitwaUkwala muri Ugenya, mu ntara ya Siaya babyukiye mu gahinda nyuma yo kubona umurambo w’umugabo w’imyaka 62 mu giti mu mudugudu wa Nyawita mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Umurambo w’uyu mugabo witwa John Obiero Amenya, wabonwe n’umugore we umunanitse mu giti, mu ntambwe nkeya uvuye iwe.

Bivugwako uyu mugabo n’umugorewe baraye batewe n’umwe mu baramukazi be avuga ko umuhungu wabo yamwibiye batiri y’imodoka, ikintu bikekwako cyateye urupfu rutunguranye rw’uyu mugabo, nkuko umutangabuhamya wahageze witwa, Caroline Anyango Otieno yabitangaje.

Caroline Otieno Anyango yabwiye Radio Ramogi, ko nyakwigendera Obiero yari yaryamye kare nta kibazo gihari nyuma y’ayo makimbirane, abyuka agiye kwitaba telephone ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo(5:00Am), ariko ntiyagaruka kugera ubwo umurambo we wagaragaraga 6:30 Am.

Agaruka ku byavuzwe n’umugore wa nyakwigendera, Anyango yavuze ko bagize amatsiko nyuma yo kubona umugabo amaze igihe kirekire ataragaruka, bagiye kumushaka basanga yapfuye.

Impamvu yo kwiyahura kwa muzehe Obiero ntairamenyekana kuko nta rwandiko yasize mbere yo gufata uwo mwanzuro.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ukwala.

Comments are closed.