Musanze: Bwana Gasore yakubitiye umugore we ku karubanda amuziza ko atamuhembye.

7,770
Kwibuka30
Musanze : Umugabo yakubitiye umugore we ku karubanda amuziza ko atamuhembye

Hari Abagore bavuga ko bakijujubijwe n’ihohoterwa ry’abagabo bashakanye rishingiye ku mitungo k’uburyo hari n’abakubitwa ku karubanda ku muhanda.

Ni mu masaha y’isaa tanu z’amwanwa izuba riri kuva, Bizimana bakunda kwita Gasore we n’umufasha we bashakanye Mukarukundo Angelique bari baturutse mu mudugudu wa Rwunga mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze, bazindutse baje kugurisha ibirayi mu murenge wa Muhoza ni mu karere ka Musanze.

Uyu mu ryango bivugwa ko waruje gucuruza ngo witeze imbere, uru rugendo ntirwasohoye amahoro, kuko baje kurwana ngo kubera ko umugabo yagombaga kwishurwa ayo yaje yikorereye, umugore we ntabyumve kimwe nawe kuko ari umuryango uharanira iterambere ry’urugo rumwe.

Kwibuka30

Ni ibyo abari aho banenze cyane banabihuza no kutagira isoni ariko kandi hakaba n’abavuga ko uyu mugabo yahohoteye uyu mugore bitari bikwiye ko amukubita amwishyuza amafaranga yo ku mutwaza kandi bose basangiye urugo.

Icyakora umuyobozi w’akarere ka Musanze Bwana Ramuli Janvier avuga ko ubuyobozi bugiye kwihutira gukurikirana uko uyu muryango ubanye kuko ngo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubereyeho gukumira.

Kuba uyu muryango ushira amanga ukarwanira mu muhanda n’ibyo ababirebeye kuruhande basanga byemeza ko koko n’ubundi murugo iwabo nta mahoro ariyo binashimangirwa n’uyu mufasha wa Gasore wemeza ko asanzwe akubitwa ngo kuko ubu adoze uruguma rwo mu mutwe yatewe n’uyu bashakanye, ibisaba ko ubuyobozi bukwiye kwihutira gukemura ibibazo bafitanye no kuba hafi y’uyu muryango.

(Inkuru ya Isango star)

Comments are closed.