Kenya: Umugabo akurikiranyweho kugerageza konka mu buryo bunyuranyije n’amategeko amabere y’umupolisikazi

4,337

Umugabo ukomoka muri Kenya yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gushaka konka ku ngufu amabere y’umupolisikazi wamusanze iwe aje kumufunga.

Bwana Ben Marita Mokema uzwi ku izina rya Jembe Kali arashinjwa kugerageza konka mu buryo bunyuranyije n’amategeko amabere y’umupolisikazi ku ya 21 Nyakanga 2023,ubwo uyu mupolisikazi yari amusanze iwe mu gace ka Fuata Nyayo i Nairobi.

Uyu mugore yari kumwe n’abandi bapolisi batatu bo ku biro bya polisi bya Mariguini,bagiye guta muri yombi Bwana Mokema nyuma y’uko hari umugore wari watanze ikirego ko yamusambanyirije ku ngufu mu nzu ye muri ako gace.

Ikinyamakuru “umuryango” dukesha iyi nkuru kivuga ko abapolisi bakomanze ku rugi rw’uyu mugabo,Mokema ,nyuma y’uko uyu mugore ababwiye ko yamufungiye mu nzu ye amasaha menshi hanyuma amufata ku ngufu

Uyu mugabo ngo yanze gukingurira aba bapolisi, nyuma yo kurebera mu idirishya akababona ndetse ngo yahise azimya amatara yose yo mu rugo.

Aba bapolisi bagumye ku muryango w’inzu ye mu gihe kingana n’isaha ari nako ngo bamusaba gukingura akabaha mudasobwa y’uwo mugore.Uyu ngo yababwiye ko uwo mugore ari umukunzi we.

Nyuma y’aho uyu ngo yaje gufungura abahereza iyi mudasobwa ariko bahita binjira ku ngufu bamubwira ko afunzwe kubera ibyaha akekwaho.

Uyu mugabo ngo yitwaye nabi ahita atangira kurwanya aba bapolisi afashe icyuma ari nabwo yahise atangira kugerageza konka amabere y’uyu mupolisikazi.

Aba bapolisi bamurushije imbaraga baramufata niko kumwambika amapingu bamujyana kumufungira ku biro bikuru.

Uyu Mokema arashinjwa ibyaha birimo kurwanya abapolisi ndetse n’ibi byo gufata ku ngufu, gusa byose arabihakana.

Uyu ngo azongera kugezwa imbere y’urukiko kuwa 16 Kanama hanyuma urubanza rwe rusomwe kuwa 25 Nzeri 2023.

Comments are closed.