Kenya: Umugabo w’imyaka 34 yishe nyina kubera ko yamubuzaga gucura ibiryo barumuna be

6,361

Mu gihugu cya Kenya mu gace kitwa Bomeroka muri Kitutu Chache, mu ntara ya Kisii haravugwa amakuru y’umugabo w’imyaka 34 y’amavuko yatemaguye nyina umubyara akoresheje umupanga (Umuhoro) nyuma y’uko nyina yari amubujije kumara ibiryo byose agacura abandi bavandimwe be.

Umwe mu baturanyi witwa Namwanza Aliya yabwiye ikinyamakuru kimwe cyo muri Kenya ko we yaje gutabara ariko ntibyagira icyo bitanga kuko umukecuru yari yakomeretse cyane ahagana mu bikanu kandi yaviriranaga cyane, yagize ati:”Twumvise urusaku ry’umuturanyi ari gutabaza, natwe turaza twasanze ari kuvirirana amaraso, atubwira uko byagenze, umuhungu we yari aho atureba, yarinze ashiramo umwuka ari aho”

Uyu muturanyi yakomeje avuga ko yakwigendera yababwiye ko uyu muhungu we yamuteguye nyuma y’uko yamubuzaga kumara ibiryo byose mu cyungo kubera ko abandi bavandimwe be batari baza kurya, undi azamurwa n’uburakari nibwo yikojeje mu gikoni azana umuhoro atangira kumutemagura.

Aya makuru y’uko byagenze, yemejwe n’umukozi wo mu rugo nawe uvuga ko yamwishe amuziza ibiryo kandi ko nawe yabyiboneraga.

Polisi ya Kenya ivuga ko uyu mugabo yari yagerageje gutoroka ariko ku bufatanye n’abaturage aza kuza gufatwa ubu akaba ategereje gucirwa urubanza.

Twibutse ko ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize uyu musore akaba ari nawe wari imfura ya nyakwigendera.

Comments are closed.