Bidasubirwaho, Sadio Mane yakuweho ku rutonde rw’abazakina mu gikombe cy’isi

7,051
Kwibuka30

Nyuma yo kuvunikira mu kibuga, bakemeza ko hari imikino azakina, kuri ubu byemejwe ko Sadio Mane atazakina umukino n’umwe w’igikombe cy’isi.

Rutahizamu wa Sénégal Sadio Mané yabazwe ku ivi kubera imvune yagize ubwo yari arimo gukinira Bayern Munich ndetse ntazakina imikino y’igikombe cy’isi.

Ku wa kabiri, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sénégal ryari ryavuze ko Mané, w’imyaka 30, atazakina “imikino ibanza” y’iri rushanwa y’ikipe y’igihugu.

Ariko ku wa kane yongeye kunyuzwa mu cyuma (MRI), kigaragaza ko bicyenewe ko abagwa.

Mané byabaye ngombwa ko akurwa mu kibuga mu mukino wo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage – izwi nka Bundesliga – ubwo ikipe akinira ya Bayern yanyagiraga Werder Bremen ibitego 6-1 ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe.

Kwibuka30

Bayern yemeje ko uyu mukinnyi ku wa kane “yabazwe mu buryo bwagenze neza”, mu gufatisha umusokoro (tendon) ku mutwe w’igufa (fibula) ry’iburyo ryo mu ivi.

Bayern yongeyeho iti: “Uyu rutahizamu azatangira kumenyerezwa kwe [kw’uru rugingo] i Munich mu minsi micyeya iri imbere”.

Ku wa mbere ni bwo Sénégal izatangira imikino y’igikombe cy’isi ikina n’Ubuholandi.

Iyi kipe yo muri Afurika y’uburengerazuba iri mu itsinda A, aho imikino na Qatar yakiriye iri rushanwa (bazakina ku itariki ya 25 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe), na Ecuador/Équateur (ku itariki ya 29 y’uku kwezi), izakurikiraho.

Uyu mukinnyi wegukanye inshuro ebyiri igihembo cy’Umunyafurika warushije abandi mu mupira w’amaguru, ni we wari ufatiye runini ikipe y’igihugu ya Sénégal.

Yinjije penaliti yahesheje Les Lions de la Téranga – ikipe y’igihugu ya Sénégal – igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN/AFCON) ku nshuro ya mbere, itsinze Misiri kuri za penaliti ku mukino wa nyuma mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Mu kwezi kwa gatatu, Mané yongeye gukora nk’ibyo, yinjiza penaliti yatumye Sénégal itsinda Misiri ikabona itike yo kwerekeza muri Qatar mu gikombe cy’isi, mu mukino wari wongeye gutuma ahatana na Mohamed Salah icyo gihe bakinanaga muri Liverpool.

Leave A Reply

Your email address will not be published.