Kenya: Umugore yarogoye disikuru ya perezida amusaba amafaranga

8,615

Ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2022, umugore w’ahitwa Nyeri muri Kenya, yarogoye imbwirwaruhame ya Perezida Willim Ruto, amusaba amafaranga.

Uwo mugore warogoye Perezida Ruto ubwo yari ahagurutse arimo avuga ijambo, yavuze ko ashaka Amashilingi 400.000, yo gufasha umwana we kujya muri Amerika kugira ngo ashakeyo akazi katuma atunga umuryango akanarihira barumuna be, kuko birukanywe ku mashuri bitewe no kubura amafaranga.

Byabaye ubwo Perezida Ruto yari yitabiriye umuhango wo gushyingura umuvandimwe wa Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua Jack Reriani, uwo mugore warogoye Perezida wa Kenya ageza ijambo ku bari bitabiriye uwo muhango, yavuze ko yishakiraga amafaranga gusa.

Aganira n’ikinyamakuru ‘Citizen’ cy’aho muri Kenya, uwo mugore uzwi ku izina rya Purity Wangoi yavuze ko ashaka ko Perezida Ruto amuha Amashilingi 400.000 kugira ngo afashe umwana we, usanzwe ukora mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kujya gushaka akazi muri Amerika akabona uko azajya afasha burumuna be birukanywe ku mashuri kubera kubura amafaranga y’ishuri.

Yagize ati “Barirukanywe ku mashuri kuko bafite amadeni manini”.

Uwo mugore yavuze ko yashakaga kubonana na Perezida Ruto, kuko ngo no mu minsi ishize yashatse kwiyahura kubera ibibazo byinshi byugarije umuryango we.

Yagize ati “Icyizere cyanjye cyose gisigariye mu mwana wanjye, azagenda hanze y’igihugu ashake akazi ako ari ko kose, kugira ngo abone amafaranga yo kudufasha hano”.

Yongeyeho ati “Umunyapolitiki witwa Mukami yanyijeje ko nzashobora kuvugana na Perezida Ruto, n’ubwo umwana wanjye yabona akazi hano gaturutse muri Leta nakwishima cyane”.

Uwo mugore yagiye yikubita imbere ya Perezida Ruto aramutakambira, ngo amufashe kubera ibibazo bitandukanye afite.

Na nyuma yo kumusohora hanze, ngo yakomeje kumvikana asaba Madamu wa Perezida wa Kenya, Rachel Ruto agira ati “Mfasha…mfasha …ni wowe mubyeyi wacu wa mbere, ndakwinginze mfasha!”

Inzego zishinzwe umutekano zahise zifata umwanzuro wihuse wo guterura uwo mugore no kumusohora hanze, ariko mu gihe barimo bamusohora, Perezida Ruto yabaye ahagaritse imbwirwaruhame yariho avuga, asubiza uwo mugore, amubwira ko ibibazo bye bizakurikiranwa.

Yagize ati “Uwo mubyeyi tuzakurikirana tumafashe, ntagire ikibazo. Murakoze cyane”.

(Inkuru ya Kigalitoday)

Comments are closed.