Kenya: Yatangaje ko amaze kwanduza SIDA ku bushake abarenga 273 kandi ngo arakomeje


Umunyeshuri wo muri Kaminuza ya Maseno iherereye mu gihugu cya Kenya, kuri iki cyumweru taliki ya 31 ukwezi kwa munani, yatangaje ko amaze kwanduza agakoko gatera SIDA abigambiriye abasore n’abagabo b’abanyeshuri bagenzi be barenga 273 kandi ko agikomeje kubanduza.
Aya magambo uyu mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yababaje abantu benshi, ndetse bamwe bavuga ko akwiye kwicwa nk’uko nawe yangije ubuzima bw’abatari bake ku bushake.
Ubwo butumwa bwagiraga buti:”Nanduje ku bushake abasore n’abagabo barenga 273 binyuze mu bikorwa by’ubusambanyi twakoraga, iyo umusore cyangwa umugabo aje kunsaba urukundo, ndamwemerera, ndetse iyo tugiye mu gikorwa musaba ko dukorera aho, ni umubare munini kandi ndacyakomeza kubanduza”
N’ubwo ubwo butumwa yahise abusiba, ntibyabujije ko benshi mu bari bamaze kubureba babusangiza abandi ku buryo mu gihe gito cyane bwari bumaze kugera ku batari bake.
Bamwe mu batangiye kugira ubwoba, ni abanyeshuri biganaga ndetse na bamwe mu barimu bigisha muri iyo kaminuza ya Maseno, uwitwa Joseph Musiba yagize ati:“Biteye ubwoba, ni umukobwa usabana cyane, wabonaga agendana n’abanyeshuri bose, kandi ukabona bisanzuye, yewe ubona kandi afitanye umubano na bamwe mu barimu n’abandi bayobozi ba hano muri kaminuza, ni ishyano, niba koko aribyo, uriya mubare w’abo yanduje waba urenga”.
Mu gihe ubuyobozi bwa Kaminuza ndetse n’abandi bayobozi batandukanye muri Kenya bagishakisha ukuri kw’ibyo yavuze, basabye ko uwo mukobwa yashakwa, akajyanwa kwa muganga kugira ngo abanze asuzumwe ko adafite indwara zo mu mutwe, hari ‘abavuga ko ahubwo yagakwiye kuba ahungishijwe mu rwego rwo kumurinda abagabo n’abasore ashobora kuba yaranduje.
Ni mu gihe itegeko rivuga ubwaryo ko gusuzumwa no kwisuzumisha umuntu bikorwa ku bushake bwa nyir’ubwite, bivuze rero ko afite uburenganzira bwo kwanga gusuzumwa agakoko gatera SIDA kuko biri mu burenganzira bwe.
Comments are closed.