Kicukiro: Inzu 5 zahiye mu buryo bw’amayobera, bamwe bati ni amadayimoni

6,943
Kicukiro:Harakekwa ko amadayimoni ariyo...
Inzu eshanu zose zituranye zahiriye rimwe, ariko matora na bimwe mu bikoresho ntibyagira icyo biba, bamwe mu baturage bakavuga ko ari amadayimoni.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu taliki 23 Ukwakira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, aho umwe mu bakodesha inzu (Umupangayi) witwa Mbavu Dada ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bivugwa ko yarafite amajini kuko ngo yarasanzwe yanika imyenda ku mugozi igashya nicyo afashe cyose cyahitaga gishya.

Nyuma ngo byaje kuva ku myenda byimukira ku buriri, ngo yabaga aryamye matora igashya kandi ayiryamyeho. Uwaganiriye na BTN dukesha iyi nkuru yagize ati” Byahereye ku myenda, nyuma byimukira ku buriri, baba baryamye uburiri bugashya kandi baburyamyeho.”

Kuwa gatandatu mu gitondo nibwo ibintu byahinduye isura, aho bwacyeye nk’ibisanzwe Matora iri gushya, byaje gukomera biva kuri matora byototera n’inzu z’uwitwa Banyanga Boniface nazo zirashya aho bivugwa ko imiryango itanu y’abandi bapangayi bari baturanye nawe yaje gufatwa n’inkongi y’umuriro.

inkongi yaje gukomera ndetse yangiza n’umwana wari hafi aho ahita agwa igihumure ajyanwa kwa muganga igitaraganya. ati” Umwana wange ubu yaguye muri koma yajyanwe kwa muganga”

Icyabaye nanone nk’amayobera, ubwo izi nzu zashyaga, Matora n’igitanda by’uyu mupangayi Mbavu Dada, ntibyigeze byangirika na gato mu gihe iby’abandi byo byahiye abari baraho bose bakumirwa.

Inzego z’umutekano zaje gutabara ndetse hazanwa n’ibikoresho byabugenwe mu kuzimya inkongi, bibanza kugorana ariko nyuma haza kuzima.

Nyiri izi nzu zahiye witwa Banyanga Boniface yavuze ko aba bapangayi bari bamazemo ibyumweru bibiri gusa, ndetse ko yanamenyeshejwe ibyayo mayobera ariko batari barigeze babitanagariza urwego urwo arirwo rwose rwa Leta.

Ati” Uyu mupangayi (Mbavu Dada) yajemo ku italiki 16, nyuma tumaze gukorana amasezerano, abaturanyi be bakaza kumbwira ko ngo barara basenga ndetse n’imyenda yanitse igashya, maze kubimenya nabwiye abo baturanyi be ko nibongera kumva basenga bazampamagara nkahuruza police, mu gitondo uyu munsi nibwo bampamagaye bambwira ko noneho n’inzu zahiye”

Nta rwego na rumwe rwa Leta rwigeze rutangaza ibijyanye n’iyi nkongi y’umuriro cyangwa agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nkongi, gusa bamwe mu bashinzwe umutekano baje kuzimya uyu muriro bavuze ko ari imyumvire y’abaturage nta magini cyangwa amashitani abaho.

Comments are closed.