“Birenze” Indirimbo nshya ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz

5,904
Kwibuka30

Umuhanzi Kwizera Bosco Junior umaze kumenyakana mu muziki nka Juno Kizigenza, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Birenze’ agaragaramo ari kumwe na Ariel Wayz ndetse bagakinana urukundo kugeza aho basomana iyo iri kurangira.

Iyi ndirimbo iri kuri Extended Play [EP] nshya y’uyu muhanzi yise ‘6KG’ iriho indirimbo esheshatu, yagiye hanze muri Nzeri uyu mwaka.

Ivuga ku musore wiziritse ku mukobwa ku buryo avuga ko amukunda birenze uko abitekereza ndetse yiteguye kumwibagiza undi musore bakundanye mbere ye.

Hari aho agira ati “Amarira yose warize ku bwe, umujinya wose wagize kubwo gutenguhwa, umugisha wagize ni uko mpari, nizeye kuzakwibagiza ibyagushavuje nkukunda birenze.”

Agaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ari kumwe na Ariel Wayz ndetse kuva itangira kugeza irangira nta wundi muntu ugaragaramo.

Kwibuka30

Juno Kizigenza yakoresheje Ariel Wayz nyuma yaho mu minsi yashize mbere gato y’uko bahurira mu ndirimbo bise ‘‘Away’’, batangiye kugaragara cyane mu itangazamakuru bacuditse.

Muri iyo minsi, rimwe na rimwe bajyanaga i Karongi ku mazi kurya ubuzima, mbese badasigana nk’uko abakunzi bagendana agatoki ku kandi.

Aba bombi ku nshuro ya mbere ku wa 23 Ukwakira 2021, bagaragaye baserukanye bitabiriye igitaramo.

Byabaye ubwo bajyaga ahabereye igitaramo cya Kiss Summer Awards, bombi bari kumwe ubona akanyamuneza ariko kose.

(Src:Igihe)

Comments are closed.