Kicukiro: WASAC yavumbuye uruganda rwa Kawunga rwibaga amazi rukoresha!

9,995

Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) cyatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 22/06/2020 cyafashe uwitwa M. Nkubana yiba amazi yakoreshaga mu bikorwa by’uruganda rwa Kawunga ruzwi ku izina rya “Akanyange LTD

Ubutumwa WASAC yanyujije kuri Twitter bugira buti “Guhera mu kwa 11. 2019 kugeza uyu munsi, uyu mufatabuguzi wacu, yavomaga amazi yakuyeho mubazi, bisobanuye ko amazi yakoreshaga yose atabarwaga ndetse atanishyurwaga.”

ubujura bukorwa ari uko hakuweho mubazi

WASAC iravuga ko usibye ko ashobora kubihanirwa nk’ubujura, aranacibwa amande angana na miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, hakiyongeraho ikiguzi cy’amazi yibye yose.

Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) cyaboneyeho kwibutsa abafatabuguzi bacyo kwitwararika ndetse no kwirinda ubujura bw’amazi, kuko iyo ufashwe ari umuturage acibwa amande angana na Miliyoni imwe, mu gihe iyo ari ikigo cyangwa ari uruganda rucibwa amande ya Miliyoni eshatu. Kuri ayo mande ngo hashobora kwiyongeraho igihano cy’igifungo kuko icyaha cy’ubujura gihanwa n’amategeko.

Source:kigali Today

Comments are closed.