Umusore yahunze ava iwabo nyuma yuko ateye bashiki be inda mugihe cya”Guma mu rugo”

15,343

Muri Afurika y’Epfo, umusore w’imyaka 17 yahunze iwabo nyuma yuko bivugwa ko yateye inda bashiki be babiri batoya muri iki gihe cya guma mu rugo kubera Covid-19 ikomeje kwibasira isi.

Nk’uko byatangajwe kuri Twitter n’umudamu uzwi ku izina rya Rose Berry, yashyizeho inkuru idasanzwe kandi iteye agahinda, avuga ukuntu umwangavu w’imyaka 17 yateye inda bashiki be babiri bafite imyaka 15 na 13 y’amavuko.

Rose Berry yatangaje ko abo bana bavukana uko ari batatu bari mu rugo bonyine mu gihe cya guma mu rugo cyamaze ibyumweru bitanu muri Afurika y’Epfo kuko nyina wabo yari umukozi w’ingenzi.

Umuhungu we utarashoboye kugenzura ubushake bwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina, yatangiye kujya aryamana na barumuna be b’abakobwa babiri. Rose Berry ati:

Uyu muhungu w’imyaka 17 yateye inda barumuna be babiri, Mama wabo ni umukozi wingenzi kuburyo muri iki gihe cyose yakoraga, nibwo batangiye kuryama hamwe kuva bataravaga mu rugo.

Mama yabonye umukobwa we w’imyaka 15 afite ibimenyetso byo gutwita hanyuma akora iperereza, gusa yaje kumenya ukuri kose ari umuhungu we, nyuma hiyongereyeho n’umukobwa we wa kabiri w’imyaka 13 kuko nawe yasanze atwite. Umuhungu yemeye ko yaryamanye na barumuna be bombi niko guhita ahunga mu rugo. bakaba bakomeje kumubura.

Umusore w’imyaka 17 yahunze iwabo  nyuma...
Leave A Reply

Your email address will not be published.