Kicukiro: Yahawe umurambo w’umugabo we warangiritse cyane nyuma y’amezi arenga 3 apfuye

22,853

Umubyeyi witwa Esperance yashenguwe umutima no guhabwa umurambo w’umugabo we wari umaze amezi atatu apfuye

Umubyeyi witwa KAKURE Esperance utuye mu Karere ka kicukiro, Umurenge wa Kigarama mu Kagali ka Nyenyeri aravuga ko yashenguwe umutima no guhabwa umurambo w’umugabo we nyuma y’amezi 3 apfuye, akamuhabwa yaramaze kwangirika cyane.

Mu kiganiro uwo mubyeyi yagiranye na real talk, yagize ati:”…twari twaragerageje gusaba umurambo barawutwima kubera ideni twarimo” Madame Esperance yavuze ko umugabo we witwa Twizerimana yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya CHUB, nyuma ku italiki ya 27 Werurwe uno mwaka, yaje kwitaba Imana, umuryango wasabye ko wahabwa umurambo, ariko I bitaro bisaba ko babanza kwishyura amafranga 576,000frs yari arimo, undi ababwira ko bamwihanganira akaba atanze make, yagize ati:”…nabasabye ko bemeza nkabashakira ibihumbi 90,000frs by’uburuhukiro, ko andi nkayatanga nyuma, barabyemeye ndayashaka, nyazanye barayakiriye, ariko bahita bambwira ko aho nakuye ayo mpasubire nyakure n’asigaye, narabinginze mbasaba ko twagirana amasezerano bssi nkazajya nishyura 10,000frs buri kwezi ariko barabyanga, ubushobozi bwakomeje kubura…”

Uwo mubyeyi yakomeje avuga ko kuwa 18 mata bumvise itangazo ry’Ibitaro rivuga ko bagiye kumushyingura, kubera ko nta bundi bushobozi vari bafite, bahisemo kurekera ibitaro inshingano zo kumushyingura, ariko ko baje gutungurwa nyuma y’ukwezi kurenga,ejo bundi kuwa 22 Kamena bahamagawe ngo baze batore umurambo wabo bawushyingure mu gihe bari bazi ko washyinguwe kera.

Mushiki wa nyakwigendera yavuze ko bahemukiwe cyane, yagize ati:”nubundi ko bari baramutwimye, iyo babyikorera cyangwa bskamuduha kare, yarangiritse, yarashwanyaguritse, urabona iby’imbere byose, badusubije mu kiriyo kandi twari twariyakiriye”,

Ibitaro bya CHUK byemeye koko ko bari bamaranye uwo murambo icyo gihe cyose, ko ariko ata kindi batangaza kuko inzego zose zabimenyeshejwe.

Comments are closed.