Kigali: Abagabo 2 bahitanywe n’ipine bashyiragamo umwuka

18,528
Kwibuka30

Abagabo babiri baraye baturikanywe n’ipine bariho bashyiramo umwuka barapfa urupfu rubi nk’uko byavuzwe n’ababibonye.

Abagabo babiri bari basanzwe bakora akazi ko guhoma mapine kuri station ya Mount Meru mu Gasyata ahazwi nka Nyacyonga baraye bahitanywe n’ipine bariho bahagamo umwuka.

Umwe mu baturage uvuga ko wahageze bikimara kuba yabwiye umunyamakuru wacu ko bumvise ikintu giturika maze bagahunga kuko bari bazi ko ari ibisasu, ariko bagarutse basanga ari ipine ryaturikanye abo bagabo babiri, yagize ati:”Hari nka saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota mike, twumvise ikintu giturika twe turahunga, ariko hashize akanya twaje kumenya ko ari ipine riturikanye abagabo babiri bahasiga ubuzima”

Undi witwa Kadogo ku murongo wa terefoni yagize ati:”Bari babiri, hari uwitwa Rasta na Ndogo, barimo bahaga ipine y’umukiliya, maze ipine rirabaturikana barapfa

Kwibuka30

Abaturage bavuze ko iryo pine ryabaturikanye ku buryo yabaciyemo kabiri, igihimba gitandukana n’umutwe, yagize ati:”Tukimara kumenya ko atari igisasu, twasohotse dusanga Rasta yacitse umutwe, ndetse umutwe we turawubura ntitwamenye aho warengeye, Ndogo we yari yacitsemo kabiri, ariko ibice byombi byari bihari.

Amakuru y’uru rupfu yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Bwana Jonas Shema, avuga ko nawe amakuru yaraye ayahawe n’abaturage bari aho byabereye, yagize ati:”Nibyo koko abo bagabo babiri baraye bitabye Imana nyuma yo guturikanwa n’ipine bariho bahagamo umwuka kuri station, ni impanuka nk’izindi, nta kindi twari kubikoraho kuko ariko kazi bari basanzwe bakora”

Amakuru dufite ni uko imirambo ya banyakwigendera yamaze kugezwa ku bitaro by’Akarere ka Kacyiru kandi ko RIB yatangiye gukora iperereza ngo hamenyekanye neza icyahitanye abo bagabo bombi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.