Nyanza: Ba gitifu b’utugari bashyikirijwe za moto zizajya zibafasha mu kazi kabo

7,097
Kwibuka30

Akarere ka Nyanza kashyikirije abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari moto zizajya zibafasha mu kunoza akazi kabo ka buri munsi.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 Ugushyingo 2022 ku cyicaro cy’Akarere ka Nyanza habereye umuhango wo utanga moto zigera kuri 64 harimo 51 zahawe abanyamabanga nshngwabikorwa b’utugari bo muri ako karere, moto zitezweho koroshya no kunoza akazi kabo ka buri munsi.

Usibye ba gitifu b’utugari bahawe izo moto, hari n’izahawe abayobozi ba DASSO ku rwego rw’Akarer n’umurenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza bwana Ntazinda Erasme yavuze ko icyo gikorwa cyatekerejwe mu rwego rwo kunoza akazi no gutanga serivisi nziza ku muturage, yasabye ba gitifu kuzazikoresha mu kunoza akazi kabo neza, yabibukije ko bakorera umuturage.

Erasme yagize ati:”Abanyamabanga nshingwabikorwa bacu bagorwaga cyane no kugera mu duce twose bayobora, bafite akazi kenshi kandi natwe tugaha agaciro, zino moto zizaborohereza akazi, kandi ibi byose bikorwa ku nyungu z’umuturage kuko ariwe ari ku isonga ry’ibyo dukora byose”

Umwe mu bayobozi b’utugari wanejejwe cyane na moto yahawe yagize ati:”Ni igikorwa cyiza Akarere kadukoreye, ntibyabaga byoroshye kugera kuri terrain cyane cyane twebwe twakoraga mu tugari turi mu mirenge y’icyaro, hari nk’igihe wabaga ufite inama ku murenge cyangwa ku Karere, kandi ufite n’ibindi bibazo ubanza gukemura ku kazi, ugasanga rero ucyererewe mu kazi cyangwa se na serivisi uhaye umuturage ntuyinogeje neza kubera igihunga, ariko ubu nizeye ko bzakemuka

Kimwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, Abayobozi ba DASSO iyo bagiye mu bikorwa byo gufasha mu kubungabunga Umutekano mu Tugari, usanga bagira ikibazo cyo kugerayo byihuse kuko akenshi bagenda n’amaguru.

Kwibuka30

Bamwe muri bo bavuga ko kumenya no gukurikirana imikorere y’irondo, kurwanya ihohoterwa, gusubiza abana mu ishuri no kurwanya ibiyobyabwenge kandi nta buryo bworoshye bw’imigendere, cyari ikibazo cy’ingutu.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Kibirizi, Murigo Adiel, yavuze ko izo moto zizabafasha gukora neza.

Ati “Iki gikorwa kirenze kuba moto nk’ikinyabiziga. Nkatwe dukorera mu murenge uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, tuba dusabwa ibintu byinshi nko kurwanya magendu, kugenzura ibyambu n’ibindi. Wasangaga umurenge utanga amafaranga menshi ngo tugenzure ibyambu bitatu kandi ugasanga ugenzuye nka kimwe ku munsi, ariko niba tubonye ibikoresho, ibyambu bitatu tuzabigenzura mu munsi umwe rwose nta kibazo.”

Guverineri w’intara y’amajyepfo yijeje abandi ba gitifu bo mu tundi turere duherereye muri iyo ntara ko nabo mu gihe gito iyo gahunda izabageraho kuko intego bihaye ari gukora igishoboka cyose umuturage akabona service nziza yifuza ku bayobozi be.

Ku bibaza ko zino moto zizabera umutwaro bano bayobozi b’utugari kubera kugura amavuta yazo ku mushahara wabo ukiri muto, umuyobozi w’Akarere bwana Erasme yavuze ko hari amafaranga yongewe ku mushahara wa Gitifu azajya amufasha kugura amavuta ya moto, ndetse ko hari n’andi Akarere kazajya gatanga ku bwishyu bw’iki kinyabiziga kuri banki bafitanye amasezerano, ibi byose ni ukugira ngo bano bagenerwabikorwa bataremererwa no kwishyura inguzanyo.

Kino gikorwa ni kimwe bikorwa by’indashyikirwa gikozwe muri aka karere, kandi benshi bizeye ko zino moto zizafasha ibi byiciro byombi mu kunoza service batanga kuri rubanda bakorera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.