Sierra-Leone: Abadepite bananiwe kumvikana ku itegeko rigenga amatora baterana ibipfunsi karahava

5,924
Kwibuka30

Abadepite bo muri Sierra Leone bateranye ibipfunsi biratinda, ubwo ku wa Gatatu bari mu mirimo y’inteko rusange y’Inteko ishinga amategeko.

Icyo gihe inteko rusange yigaga ku itegeko rigenga amatora azaba umwaka utaha, aho hifuzwa ko habaho iringaniza mu nzego.

Mu mashusho yashyizwe hanze, abadepite b’ishyaka Sierra Leone People’s Party (SLPP) riri ku butegetsi ndetse n’ishyaka All People’s Congress (APC) ritavuga rumwe na Leta, nibo bakozanyijeho.

Kwibuka30

Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yari yasabye ko habaho amatora ashingiye ku iringaniza mu matora y’inzego z’ibanze n’ay’abadepite azaba umwaka utaha.

Ni ukuvuga ko abakandida bagomba gutorwa ako kanya n’abaturage aho gutorwa amashyaka, yo agahabwa imyanya bitewe n’amajwi yagize.

Abatavuga rumwe na Leta bahise bavuga ko bihabanye n’Itegeko Nshinga.

Imirwano yatangiye ahagana saa tanu z’igitondo ku isaha ngengamasaha, aho bamwe bashwanyaguje ibikoresho by’inteko birimo n’imitako.

Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko hitabajwe polisi ngo ihoshe amakimbirane.

Leave A Reply

Your email address will not be published.