Kigali: Amakuru yatanzwe n’abaturage yatumye polisi ifata abakwirakwiza urumogi

7,625
Kwibuka30

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bafashe Nyirankundakwizera Therese w’imyaka 40, Dukuzumuremyi Vestine w’imyaka 22 na Muhawenimana Seraphine w’imyaka 26 bakwirakwizaga urumogi mu Mujyi wa Kigali.

Bafashwe tariki ya 7 na tariki ya 8 Gashyantare bafatirwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya no mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara.

Uko ari batatu bacuruzaga urumogi mu buryo bw’uruhererekane, bafatanwe udupfunyika twarwo 2,846.

Kwibuka30

Uwarugemuraga mu Mujyi wa Kigali ni Muhawenimana Seraphine yafatanwe udupfunyika 2,546 aruzaniwe n’umuturage wo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Muhawenimana asanzwe atuye mu Karere ka Musanze.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo, Superintendent of Police (SP) Octave Mutembe yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

SP Mutembe yagize ati” Tariki ya 7 Gashyantare amakuru yabanje gutangwa n’umuturage wo mu Murenge wa Kinyinya ahatuye Nyirankundakwizera. Abapolisi bageze iwe abemerera ko acuruza urumogi aruhabwa n’uwitwa Dukuzumuremyi Vestine utuye mu Murenge wa Kimironko. Uwo munsi Nyirankundakwizera yari afitanye gahunda na Dukuzumuremyi ko amuzanira udupfunyika 300, yahise aruzana asanga abapolisi bakiri aho nawe arafatwa.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo yakomeje avuga ko Dukuzumuremyi amaze gufatwa yahishuye aho akura urumogi, yavuze ko aruzanirwa n’umuturage wo mu Karere ka Musanze ariwe Muhawenimana Seraphine.

Ati” Dukuzumuremyi yavuze umuzanira urumogi ndetse nawe bari bafitanye gahunda yo kurumuzanira, yagombaga kurumuzanira tariki ya 8 Gashyantare kuko yari afite abakiriya barushaka muri Kigali”.

Muhawenimana yararuzanye tariki ya 8 Gashyantare abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bamufatira Nyabugogo akimara kuhagera, amaze gufatwa yemeye ko yari aruzaniye Dukuzumuremyi, anavuga ko nawe aruzanirwa n’umuntu wo mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo.

SP Mutembe yongeye gukangurira abantu kwirinda gucuruza ibiyobyabwenge, abasaba gushaka imirimo yemewe n’amategeko bakora bakirinda imirimo ibashora mu byaha.


Yakomeje yibutsa abantu ko Polisi itazahwema kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge aho bava bakagera ndetse ko n’amayeri yose bakoresha yatahuwe biturutse ku bufatanye n’abaturage.

Bariya uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Comments are closed.