Uganda yategetswe kwishyura DR Congo miliyoni 325 z’amadorari kubwo uruhare rwayo mu bibazo by’umutekano

6,944

Urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera rwategetse Uganda kwishyura igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo miliyoni 325 z’amadorari (arenga miliyali 330Rwf), ku bw’uruhare rwayo mu makimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.

Uru rukiko rwemje ko Uganda yangije amahame mpuzamahanga igashirayo ingabo zayo.

Abacamanza b’uru rukiko basanze Uganda yari inyuma y’ubwicanyi bwakorewe abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 10 na 15,000 mu burasirazuba bwa Ituri.

Basanze kandi ngo ingabo za Uganda zarasahuye Zahabu, Diyama, n’ibiti bya Timber.

BBC ivuga ko Repulika ya Demokarasi ya Kongo yari yatse miliyali 11 z’amadorari, ariko abacamanza bakuyemo ibice bimwe muri iki kirego bemeza amafaranga ari munsi y’ayasabwaga.

IJC yategetse Uganda kwishyura aya mafaranga mu byiciro mu gihe cy’imyaka itanu hagati ya 2022 na 2026, buri mwaka ikajya yishura miliyoni 65 z’amadorari.

Uganda yari yavuze ko miliyali zasabwe na Kongo izishyuye zazayisenyera ubukungu, ariko uru rukiko rwavuze ko amafaranga rwemeje Uganda ifite ubushobozi bwo kuyishyura.

Comments are closed.