Kigali: Edouard yakoraga Umwuga w’ubumotari yaguweho n’igiti ubwo yari yugamye arapfa

20,283

Mu gihe yari yugamye imvura munsi y’igiti mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, igiti cyamuguyeho ahita apfa.

Bwana BANDETSE EDOUARD wo mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko wakoraga umwuga w’ubumotari mu mujyi wa Kigali yapfuye nyuma yaho igiti yari yugamye munsi gicitse kikamugwaho. Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yemejwe na CIP UMUTESI GORETH umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali. Yatangarije ikinyamakuru “igihe.com” ko bwana Edouard yapfuye ahagana saa tatu z’igitondo ubwo imvura yari irimo iragwa mu mujyi wa Kigali, yakomeje avuga ko uwo mugabo yari atwaye umugenzi maze babona imvura ibaye nyinshi bahitamo kugama munsi y’igiti giherereye mu Murenge wa Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali. Umugenzi wari utwawe tutabashije kumenya amazina ye, yavuze ko mu gihe bari munsi y’icyo giti cyameze nk’ikigiye kugwa maze barahunga bajya kugama ku rundi ruhande, nyuma y’akanya gato wa mu motari byamwanze mu nda ajya gutora ya moto yari yasigaye munsi ya cya giti, akihagera cya giti cyaguye maze kimugwaho ako kanya aba ashizemo umwuka.

CIP Goreth UMUTESI yakomeje asaba abantu ko bakwirinda kugama munsi y’ibiti muri iki gihe cy’imvura nyinshi kuko haba hari amahirwe menshi yo kugiriramo ibyago nko kugwa kw’ibiti cyangwa se no gukubitwa n’inkuba.

Bwana EDOUARD ubu yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.