Gisagara: Emmanuel Yahondaguye Umugore we ku rukuta kugeza ashizemo umwuka
Bwana EMMANUEL yakubise umugore we amuhondagura umutwe ku gikuta kugeza ashizemo umwuka.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ahagana saa yine z’ijoro, mu murenge wa MUGOMBWA mu Karere ka Gisagara, umugabo witwa MPAKANIYE Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko yishe umugore we witwa Angelique NABANJYE nyuma y’intonganya bari bagiranye. Abaturanyi b’uwo muryango bavuze ko ahagana saa yine z’ijoro bumvise induru muri urwo rugo, maze bumva umugore Angelique ari gutabaza, batabaye bahageze basanga Emmanuel ari kurwana n’umugore we Angelique, ari nako amuhondagura umutwe ku nkuta z’inzu, abaturanyi bavuze ko bagerageje kubakiza maze Emmanuel aramurekura ariko wabonaga yanegekaye cyane, bamwe mu baturanyi bihutiye gushaka moto ngo bamwihutane kwa muganga kuko yaviriranaga cyane, ariko mu gihe moto itari bwahagere, madame Angelique NABANJYE yahise ashiramo umwuka.
Abaturanyi bakomeje bavuga ko ata makimbirane bazi yarangwaga muri urwo rugo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa yavuze ko uwo mugabo ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB kuri station ya MUGANZA, mu gihe umurambo wa Angelique wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kaminuza by’i Huye.
Bwana EMMANUEL MPAKANIYE yari afitanye umwana umwe uri mu kigero cy’umwaka umwe n’igice, bose bari bakiri bato kuko bari bafite imyaka 23 gusa.
Comments are closed.