Kigali: Hashojwe ikiciro cy’abanyeshuri barangije mu kigo KSP Rwanda gitanga amahirwe ku isoko.

10,915

Abanyeshuri biga muri KSP Rwanda baraye bamuritse ibikorwa by’imishinga (Defence) bakuye mu masomo atandukanye mu bumenyi baherewe muri icyo kigo kimaze kwandika izina rikomeye mu mitima y’Abanyarwanda

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 12 Gashyantare 2023 ku cyicaro cy’ikigo cya KSP Rwanda giherereye mu Karere ka Nyarugenge, umurenge wa Muhima, abanyenshuri ba KSP Rwanda basoje amasomo y’igihe gito bakoze defanse ku nshuro ya kabiri mu byiciro bitandukanye aho iyi defanse iba ari cyo kizami cya nyuma abanyeshuri bakora bakabona kujya ku isoko ry’umurimo.

Abanyeshuri bakoze defanse badefanze mu byiciro bitandukanye byamasomo bahabwa.

Ibyo byiciro ni FILMMAKING and VIDEO PRODUCTION (Gukora ibyerekeranye na film no gutunganya amashusho)

PHOTOGRAPHY AND GRAPHIC DESIGN (Gufata amaphoto no kuyatunganya ndetse no gukora ubugeni,ibishushanyo bifashishije software zabugenewe)

JOURNALISM AND COMMUNUCATION (Itangazamakuru n’itumanaho)

MUSIC (Umuziki) aho biga gucuranga Piano,gitari, kwandikanda indirimbo ndetse n’amajwi, COMPUTER (Mudasobwa).

Abanyeshuri muri ibi byiciro bitandukanye bakora imishinga(Project) mu kwezi kwa nyuma kw’amasomo bagakora defanse aho baba bamurika ibyo bashoboye gukora nyuma yo gusoza amasomo yabo.

Iki gikorwa cyatangijwe n’ikaze ryatanzwe n’umuyobozi wungirije w’ikigo KSP RWANDA MUKASINE AISHA aho yatanze ikaze ku bashoramari bari batumiwe kugira ngo batange akazi ku banyeshuri bashoje amasomo, abanyeshuri bagiye kudefanda n’ababyeyi babo ndetse n’abandi bashyitsi batandukanye.

Mu gusoza igikorwa, umuyobozi w’ikigo KSP Rwanda Bwana UWIMANA Saleh, mu ijambo rye yagarutse ku kuba ireme ry’uburezi mu myuga ritangwa kugeza ubu bihura n’ubushobozi ikigo gitanga ndetse no kuba ababa basoje amasomo bahagaze neza nk’uko bamuritse ibyo basoje kwiga, anasaba ko bajya bakora kenshi ibijyanye nibyo basoje kwiga bihangira imirimo, ndetse asaba abashoramari gutanga akazi kuri aba basoje amasomo yabo kuko bizewe ku gipimo cy’i 100% ku isoko ry’umurimo.

Bwana Saleh UWIMANA yagize ati:”Turashishikariza abantu kutugana kuko umunyeshyuri wize muri KSP Rwanda ahavana impamba ikomeye kandi imugirira akamaro ku isoko ry’umurimo, dufite abantu benshi barangarije hano bari kwitwara neza cyane, ubuhamya burahari, ndongera gukangurira abikorera kwizera abantu bacu kuko tuzi neza ko batabakoza isoni”

Saleh UWIMANA yakomeje asaba ababyeyi kugirira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bakava muri bya bitekerezo bya kera aho abantu bumvaga umwana ujya mu myuga ari wa wundi wananiwe kwiga amashuri asanzwe, ati:”Umurongo mugari w’igihugu kuri ubu ni uguteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, sibya bindi bya kera twumvaga ko imyuga ikorwa n’ibirara cyangwa abananiwe kwiga, Leta yashoye amafaranga muri kino cyiciro kubera ko izi neza ko umwuga wakozwe neza ari inkingi ya mwamba mu iteramabere rirambye ry’igihugu” Yongeye yibutsa ko iyo wibutseho umwuga udashobora kuburara, yagize ati:”Umwuga burya ni nk’ubufundi, iyo ufite umwuga uzi neza, biragoye ko waburara, uba ufite amahirwe yo kubona ifaranga mu buryo ubu cyangwa buriya

Bwana Saleh UWIMANA ati iyo ufite umwuga biragoye ko waburara, uba ufite amahirwe yo kubona ifaranga uko byagenda kose

Umuyobozi w’ikigo kandi yasabye abanyeshuri bakomeje amasomo gushyiraho umuhate bagatera ikirenge mu cya bakuru babo, anaboneraho kumenyesha abitabiriye iyi gahunda ko KSP RWANDA ubu yungutse andi masomo mashya agiye gutangira kwigishwa mu kwezi kwa 3 uyu mwaka, ayo masomo akaba ari HOSPITALITY na MULTIMEDIA, mu ishami rya HOSPITALITY bazajya biga amezi 3 naho MULTIMEDIA bakiga umwaka umwe.

Umwe mu banyeshuri ari gusobanura umushinga (Projet) yakoze

KSP RWANDA yatangiye gutanga amasomo tariki 25/08/2021, imaze gusohora hanze abanyeshuri 600 muri bo 80 barikorera abanda 200 bakorera ibigo bitandukanye, aho undi mubare munini bakomeje aya masomo muri za kaminuza, ndetse iki kigo kikaba gikomeje gutanga ubumenyi butajorwa ku isoko ry’umurimo.

Muri KSP Rwanda hari n’amasomo yokwigisha gukoresha ibicurangisho bya muzika bitandukanye.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Comments are closed.