KIGALI: Ibibazo by’abamotari byafatiwe imyanzuro mu rwego rwo kuborohereza

10,060

Mu nama yahuje abamotari n’inzego zitandukanye ndetse na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ku bibazo bitandukanye byagiye bigaragazwa n’abamotari, hafashwe imyanzuro igamije koroshya ibyo bibazo byagaragajwe.

Ni inama yabaye kuri uyu wa 25 Gashyantare 2022, ibera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umwe muri iyo myanzuro ni uko amakoperative y’abamotari mu Mujyi wa Kigali ava kuri 41 hagasigara 5 gusa.

Kuri uyu mwanzuro, Minisitiri w’ibikorwaremeze Dr Nsanzimana Erneste, yavuze ko serivise zatangwaga n’amakoperative zizimukira muri RURA kugira ngo ibintu byose bijye ku murongo.

Hafashwe kandi umwanzuro ko ibirarane abamotari babereyemo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro bivanyweho, mu rwego rwo gufasha abamotari gukora neza ariko bagatanga imisoro uko bikwiye.

Ku kibazo cya mubazi, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana yabwiye abamotari ko amafaranga yabakatwaga agiye kugabanywa ariko abamotari bose bakazikoresha.

Mu minsi ishize abamotari mu mujyi wa Kiagali bigaragambije bagaragaza kutishimira izi mubazi, bavuga ko izi zibahombya. Icyo gihe hafashwe umwanzuro ko batazongera guhagarikwa bazibazwa mu gihe umwanzuro wa nyuma kuri zo wari utarafatwa.

Mu nama yahuje abamotari n’inzego zitandukanye uyu munsi,Hanafashwe umwanzuro ko amafaranga y’imisanzu abamotari batangaga mu makoperative akuweho.

Aya mafaranga nayo ni kenshi abamotari bagiye binubira kuyatanga, aho bavugaga ko baheruka bayatanga ariko ntagire icyo abamarira, bashinja abayobozi b’amakoperative kuyirira.

Comments are closed.