Leta yakemuye ibibazo by’abamotari

7,896
Kwibuka30
Abamotari bigaragambije; Mubazi n'ubwishingizi bibateye ikirungurira -  IGIHE.com

Nyuma y’aho abamotari bakoze igisa n’imyigaragambyo basaba ko barenganurwa, none Leta yatangiye gukemura bimwe mu bibazo bari bagaragaje.

Mu nangiriro z’ukwezi kwa mbere nibwo abamotari bakoraga ikintu kimeze nk kwigaragambya, bavuga ko batemera mubazi bategetswe gukoresha, nyuma Leta yasabye ko ibirebana na mubazi byaba bihagaze mu gihe icyo kibazo ndetse n’ibindi byose motari yavugaga ko bimubangamiye bigiye kwigwaho.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatanu taliki ya 25 Gashyantare, ministeri y’ibikorwa remezo iri kumwe n’amakoperative y’abamotari, Polisi y’u Rwanda, umujyi wa Kigali n’abandi bose bafite aho bahurira n’ibibazo bibangamira motari bagiranye inama maze hafatwa imyanzuro benshi bavuga ko inogeye motari.

Imwe mu myanzuro yafashwe:

1. Amakoperative y’abamotari yari 41, akuweho hagiye gusigara 5 gusa

Mu busanzwe amakoperative y’abamotari yageraga kuri 41, kuri ubu hanzuwe ko yose agomba guseswa hagasigara 5 gusa kuko yari amwe mu abangamira umudendezo wa motari. Mu kiganiro umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda Bwana MUKURARINDA Alain yagiranye na Radio y’igihugu yagize ati:”Amakoperative yari menshi kandi akora nabi cyane, ubu yakuwe, hagomba gusigara 5 gusa, wasangaga atanga amafranga atangana bitewe n’umubare w’abanyamuryango, hagomba gusigara atanu gusa kandi nayo akagenzurwa na RURA”

Alain Mukurarinda yavuze ko motari yagorwaga cyane no kwishyura amafranga ahoraho kuri koperative akenshi zidafite icyo zimumarira.

2. Umusanzu na autorization motari yajyaga atanga byakuweho

Usibye ibyo, hemejwe ko umusanzu wajyaga utangwa buri kwezi nawo wakuweho, ndetse n’amafranga ya autorisation akurwaho. Ubundi motari yajyaga atanga amafranga ari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 15 buri kwezi nk’umusanzu muri koperative abarizwamo, akongera akishyura icyitwa autorisation (Uburenganzira bwo gutwara), icyo cyemezo akagihabwa na RURA, kandi cyashira akongera gutanga andi 10,000 byo kugura ikindi, ayo nayo yakuweho, autorization irangiye ubu motari azajya ajya gutora indi ku buntu, nta kiguzi.

3. Ibihano bya Rwanda revenue authority byakuweho

Mu myanzuro yafashwe, ni uko na none aba motari bari baraciwe amande kubera gutinda cyangwa kutishyura ubu ayo mande yakuweho. Bwana Alain MUKURARINDA yagize ati:”Birashoboka ko hari bamwe mu bamotari barimo ibirarane by’imisoro, bakaba baraciwe amande, abo nabo barasabwa kugana Rwanda revenue bakishyura ibyo birarane gusa, amande nayo akuweho, twavuganye n’abo bireba, kandi twabyanzuye dutyo”

Kwibuka30

4. Bamwe mu bamotari bagiye guhabwa za perimi

Undi mwanzuro wafashwe ni uko bamwe mu bamotari bakoraga kinyeshyamba kubera ko wenda batazi gusoma no kwandika bikaba bitamuhesha amahirwe yo kubona perimi kandi icyuma acyumva agomba kugana polisi ishinzwe umutekano wo mi muhanda mu gihe cy’ibyumweru bitatu maze akoroherezwa uburyo yabona perimi.

Uyu ni umwe mu myanzuro yashimishije benshi, uwitwa Bigirimana Pascal yagize ati:”Nari maze igihe nkora nabi, kandi jye nta gipapuro ngira kubera ko ntazi gusoma cyangwa kwandika, ubu nzagana Kacyiru vuba, perezida wacu yakkoze pe”

5. Mubazi igomba kugumaho

N’ubwo benshi bakeka ko impamvu yatumye abamotari bigaragambya ari mubazi, Alain Mukurarinda yavuze ko atariyo mpamvu nyamukuru, cyane ko bukeye bwaho hari amakuru avuga ko hari abandi ba motari benshi bagiye gufata mubazi, yakomeje avuga ko hari ibindi bibazo byari bishamikiyeho bari bamaranye igihe.

Yagize ati:”Mubazi izakomeza ikore kuko ataricyo kibazo nyamukuru, ahubwo nicyo buririyeho kuko bari bafite ibindi byinshi”

Mubazi izakomeza kuko ari umugenzi n’ubundiuyishyura.

Undi mwanzuro wafashwe ni urebana na assurance (Ubwishingizi) bavuga ko uri hejuru cyane, ariko kuri icyo kibazo, humvikanywe ko kikiri kuganirwaho n’ibigo bitanga bikanagurisha ubwishingizi.

Benshi mu bamotari bakimara kumva ino nkuru bishimye birara mu mihanda bavuza amahoni bashimra Leta kuyba bibutswe.

Moto mu mujyi wa Kigali zifasha abantu benshi, ariko byari bigoye gutwarwa na motari akarinda akugeza aho ugiye atarakubwira agahinda ke.

Comments are closed.