Kigali: RIB yataye muri yombi 3 bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga

5,646
Image

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mu mujyi wa Kigali.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo batatu aribo Rwagasore Jean Paul, Uwihanganye Eric na Nzanzabera Daniel, aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye.

RIB yavuze ko ibi byagezweho ku bufatanye bw’abaturage batanze amakuru.

Ibi bikozwe mu gihe abaturage benshi bo mu mujyi wa Kigali bamaze igihe bavuga ko bazuzubijwe n’abajura babiba babanje gupfumura amazu, bakabiba za Tereviziyo zizwi nka Flat, ndetse n’abandi bakavuga ko barenbejwe n’ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka za terefoni aho ushobora guhura n’umujura akayigupapura akayirukankana.

RIB yakomeje gushimira ubufatanye n’abaturage kuko akenshi aribo batanga ayo makuru ndetse rimwe na rimwe bagatunga agatoki bamwe mu bajura.

Image
Image

Comments are closed.