Kigali: Uduce 6 twasubijwe muri gahunda ya #gumamurugo# kubera ubwandu bwa covid-19 bwagaragayemo

15,986

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwwnda yasubije muri gahunda ya guma mu rugo tumwe mu duce two mu mugi wa kigali

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yaraye ishize hanze itangazo rivuga ko imidugudu 6 yo mu mugi wa kigali mu turere twa Nyarugenge ma kicukiro yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo nyuma y’aho muri iyo imidugudu hagaragayemo ubwandu bushya bwa coronavirus. Ministeri yavuze ko iyo midugudu yasubijwe muri iyo gahunda mu gihe k’iminsi 15.

Bamwe mu baturage bo mu mugi wa kigali bahiye ubwoba nyuma yo kumva ano makuru, ndetse benshi barasanga mu minsi mike umugi wose uri bushyirwe mu kato. Ministeri y’ubuzima ifatanije na ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu bongeye gusaba rubanda gukurikiza amabwiriza yose yatanzwe mu rwego rwo kwirinda no gukumira ubwandu bwa coronavirus

Comments are closed.