Kigali: Yafatanywe amavuta ya mukorogo afite agaciro k’arenga ibihumbi 200

6,845

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Gicurasi, ryafashe umugabo witwa Iyakaremye Primien ukurikiranyweho gukwirakwiza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo.

Iyakaremye Primien w’imyaka 44,  yafatiwe iwe murugo mu Mudugudu wa Kadobogo,   Akagali ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Abapolisi bakaba bamusanganye amacupa y’amavuta atemewe gukoreshwa mu Rwanda kuko yangiza uruhu yari afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 245,900.

Iyakaremye yavuze ko aya mavuta yayahawe n’umugore witwa Uwiragiye Grace utuye mu Karere ka Rubavu, aho ayinjiza mu gihugu ayakuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Hari amoko 1,342 y’amavuta atemewe gucururizwa mu Rwanda  kuko arimo ibinyabutabire byangiza uruhu rw’uyusize.

Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yihanangirije uwi ari we wese ucuruza cyangwa winjiza mu gihugu amavuta yangiza uruhu.

Yagize ati: ” Polisi ikomeje ibikorwa byo gufata abantu bacuruza amavuta yangiza uruhu, yaba abayinjiza mu gihugu ndetse n’abayacuruza mu maduka atandukanye.”

Iyakaremye yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kigali, ngo hakurikizwe amategeko, mu gihe Uwiragiye ari gushakishwa ngo nawe afatwe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

(Src:RNP)

Comments are closed.