Imyaka 41 irashize Bob Marley apfuye, menya ijambo ra nyuma yavuze

7,955
Kwibuka30
Les tribulations africaines de Bob Marley – RFI Musique

Imyaka 41 irashize umuhanzi Bob Marley ufatwa nk’umwami w’injyana ya Raggae yitabye Imana azize cancer bivugwa ko yatewe n’abazungu batamukundaga kubera impinduramatwara yari azanye mu mitwe y’abirabura.

Buri mwaka taliki ya 11 Gicurusi benshi bibuka urupfu rw’umugabo witwa Bob Marley, umugabo wabaye igihangange ndetse n’ikimenyabose mu isi ya muzika, yandikishije izina rye ikaramu y’icyuma mu mitima ya benshi kubera ubuhanga mu miririmbire ye y’indirimbo zo mu njyana ya Raggae, yarakunzwe karahava, ndetse benshi bemeza ko kugeza ubu nta wundi muhanzi wamuhiga mu njyana ya Raggae, bityo agafatwa nk’umwami uhoraho muri iyo njyana.

Urupfu rwa Bob Marley

Bob Marley Yapfuye ari kuwa mbere tariki 11/05/1981 ku bitaro byitwaga Cedars of Lebanon Hospital muri Miami hashize umwanya muto ahagejejwe ngo avurwe.

Hari hashize igihe gito cyane avuye kwivuza mu Budage ariko byananiranye.

Mu 1977 bamusanzemo cancer yitwa melanoma yahereye ku rwara igafata n’ino, mu 1981 yari imaze kugera mu bihaha no mu bwonko imwica afite imyaka 36 gusa.

Kwibuka30

Amafranga ntagura ubuzima, niryo jambo rya nyuma yavuze

Bivugwa ko ijambo rya nyuma yavuze ari iryo yabwiye umuhungu we Ziggy Marley ati “amafaranga ntagura ubuzima”.

Yashyinguranywe Guitar, ashyingurwa mu rusengero.

Muri Jamaica yasezeweho nk’intwari y’igihugu, ashyinguranwa guitar ye mu rusengero ruri hafi y’aho yavukiye.

Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze bufatwa na benshi nk’ubw’umuhanuzi aho kuba ubw’umuhanzi usanzwe.

Mu 1977, aba i Londres nibwo yasohoye Album yise Exodus, imwe muri Album nziza za muzika zakozwe ku isi.

Indirimbo ziri kuri iyi Album nka “One Love “, “Exodus”, “Jamming” na “Three Little Birds” ziracyari indirimbo zumvikana henshi kandi zikunzwe ku isi.

Izindi ndirimbo ze nka “Zimbabwe”, “War” na “Africa Unite” zagize uruhare runini mu mpinduramatwara n’inkubiri yo guharanira ubwigenge muri Afurika mu myaka ya 1980 no kurwanya irondaruhu.

Comments are closed.