Kigali:Abantu 88 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021 Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 88 bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe bw’uwitwa Buregeya Saidi Codo w’imyaka 34 na Nyampundu Thausie. Bwari bwabereye mu busitani bwitwa “Green Mountain Biking Garden” ahazwi nko kwa Hadj Farouk buherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Kagunga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko amakuru yatanzwe n’abaturage ahagana saa cyenda z’amanywa, abapolisi bageze ahaberaga buriya bukwe basanga abantu bose baburimo barenze ku mabwiriza yatanzwe ajyanye no kwitabira imihango y’ubukwe muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati” Amabwiriza aherutse gutangazwa avuga ko abantu bemerewe gukorera ubukwe mu busitani cyangwa muri sale ariko aho hantu hakajya abantu 30% by’umubare w’abantu hasanzwe hakira, abo bantu kandi bose bagomba kuba babanje kwipimisha icyorezo cya COVID-19 mu gihe kitarengeje iminsi itatu. Abo bantu kandi bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse haba hari ubukarabiro bwateguwe aho abantu binjira babanje gukaraba.”
CP Kabera avuga ko bariya bantu bose uretse abageni (umugore n’umugabo) abandi bose nta n’umwe wari ufite icyangombwa cy’uko yipimishije, ariya mabwiriza yose ajyanye n’umuhango w’ubukwe nayo ntabwo bari bayubahirije bose.
Ati” Abapolisi basanze ari umubare mwinshi w’abantu batashye buriya bukwe bigaragara ko batubahirije ibwiriza rya 30% kuko bari banicaye begeranye cyane. Ntabwo bigeze bipimisha COVID-19 kuko nta n’umwe wari ufite ibisubizo by’inzego z’ubuzima, nta gapfukamunwa bari bambaye ndetse nta n’ubukarabiro bwari buhari.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari abantu babonye barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Ati” Abantu duhora tubakangurira gutinya iki cyorezo aho gutinya inzego izo arizo zose zishinzwe iyubahirizwa ry’amambwiriza ya COVID-19. Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima buri munsi igaragaza ko icyorezo kirimo kurushaho kwiyongera, bariya rero barenga ku mabwiriza nkana bashobora gutuma hafatwa ibindi byemezo. Polisi ntizahwema gukangurira abantu kwirinda iki cyorezo bubahiriza amabwiriza ariko nanone abazajya bayarengaho bazajya bafatwa babihanirwe.”
Abari muri ubwo bukwe bose bahise bajyanwa muri sitade ya Kigali i Nyamirambo kugira ngo bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo nyuma inzego zibishinzwe zibace amande hakurikijwe uko amabwiriza y’umujyi wa Kigali abiteganya.
(Src:RNP)
Comments are closed.