Kigali:Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yashyizeho ibihano ku barenze ku mabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza Covid-19

9,555
Kwibuka30

Nyuma yuko abantu benshi bica amabwiriza agamije gukumira ikwirakwira rya Covid-19. Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yashyizeho amabwiriza yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, ndetse inateganya ibihano ku barenga kuri ayo mabwiriza.

Mu mabwiriza harimo ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ndetse n’ibindi bihano bishobora kwiyongera ku ihazabu.

Uzajya afatwa atambaye agapfukamunwa cyangwa akambaye nabi azajya acibwa ibihumbi 10

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryanyujijwe kuri twitter, rivuga ko nk’urugero:

1. Umuntu afashwe atambaye agapfukamunwa cyangwa se akambaye nabi, azajya acibwa ihazabu 10,000fr no gushyirwa ahabugenewe mu gihe cy’amasaha 24 akaganirizwa kugira ngo azamure imyumvire.

2.Kudasiga intera hagati yawe na mugenzi wawe ni bizajya bihanishwa 10,000frw no gushyirwa ahabugenewe mu masaha 24.

3.Kutemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ni 25,000Rwf ugafungirwa ibikorwa by’ubucuruzi kugeza igihe ushyiriyeho iryo koranabuhanga.

4.kurenza amasaha yagenwe yo kugera mu rugo na we azajya acibwa 10,000Frws, anashyirwe ahabugenewe mu masaha 24 ahabwe inyigisho zigamije kuzamura imyumvire ku kwirinda Covid-19.

5. kurenza umubare w’abakozi bagenwe gukorera mu kazi nk’uko byagenwe n’amabwiriza ya Guverinoma, kizajya gicibwa amafaranga ibihumbi 150,000frw kinahagarikirwe ibikorwa kugeza hagaragarijwe ingamba zo kubahiriza amabwiriza.

6.Utwaye umugenzi kuri moto kandi utwaye moto adafite umuti wabugenewe wifashishwa mu gusukura intoki (hand sanitizer), azajya acibwa ibihumbi 25,000frw, kandi ikinyabiziga cye gifungwe mu gihe cy’iminsi itanu.

7.Gutwara umugenzi kuri moto kandi umugenzi atambaye agatambaro mu mutwe, utwaye moto azajya yishyura ibihumbi 25,000 kandi ikinyabiziga cye gifungwe mu gihe cy’iminsi itanu.

7.Gutwara umugenzi ku igare bizajya bihanishwa amande 3000frw, kandi uwari utwaye igare n’uwo yari atwaye bashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, bahabwe inyigisho, naho igare rifungwe iminsi irindwi.

8.Kurenza umubare w’abantu bemewe mu modoka hakurikijwe intera isabwa mu kwirinda Covid-19, uwarengeje umubare azajya yishyura 25,000frw kandi ikinyabiziga gifungwe iminsi itarenze itanu.

9.Kwitabira ikiriyo harengejwe umubare w’abantu wagenwe, uhagarariye umuryango azajya yishyura 10000frw kuri buri muntu warenzeho.

Kwibuka30

10.Kwitabira umuhango wo gushyingura harengejwe umubare w’abantu bagenwe, ubuyobozi bw’irimbi buzishyura amafaranga ibihumbi 25000frw kuri buri muntu warenzeho.

11.Kwitabira umuhango wo gushyingira harengejwe umubare w’abantu wagenwe, uwakiriye uwo muhango (idini cyangwa itorero, aho biyakirira, ushinzwe irangamimerere), 25,000frw kuri buri muntu warenzeho.

Ibi bihano bizajya bijyana kandi no guhagarika ibikorwa by’itorero cyangwa idini n’ahakiriwe umuhango wo gushyingira harengeje umubare wagenwe mu gihe kitarenze ukwezi.

Ikindi ni uko hazajya hatangwa ibihano byo mu rwego rw’akazi ku mukozi ushinzwe irangamimerere.

12.Ibijyanye no gutegura ibirori n’iminsi mikuru bihuza abantu mu buryo butemewe nko gusengera mu ngo, isabukuru y’amavuko, ibirori byo gusezera ku bukumi (bridal shower), ibyo guha ikaze umwana (baby shower) n’ibindi; uwatumiye n’uwakiriye abantu bazajya bishyura 200,000Frw kandi umuntu wese witabiriye icyo gikorwa acibwe 25,000frw.

Abafatiwe muri ibyo birori bose bazajya bashyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 bahabwe inyigisho zigamije guhindura imyumvire mu kwirinda covid-19. Mu gihe ahabereye ibi birori hari hasanzwe hakorerwa serivisi nk’izo, hazafungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

13.Ibijyanye no gukoresha amateraniro mu rusengero, mu kiriziya no mu musigiti ataremererwa gufungurwa, bizajya bihanishwe kwishyura ibihumbi 150,000frw.

Ibijyanye no gukoresha amateraniro mu rusengero, mu kiriziya no mu musigiti utubahirije amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyangwa yose, bizajya bihanishwa amande y’ibihumbi 100, no guhagarikirwa ibikorwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Kuva no kujya ahantu habujijwe mu rwego rwo kwirinda coronavirus nta burenganzira, bizajya bihanishwa 50,000frw no gushyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, hagatangwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire.

Gutoroka ahagenewe kwita ku banduye Covid-19 cyangwa ahasuzumirwa abayiketsweho, bizajya bihanishwa ihazabu y’ibihumbi 100 ku watorotse, ndetse n’ibihumbi 100 ku wamwakiriye.

Ibi byiyongeraho gusubizwa aho acumbikirwa habugenewe, bitabangamiye ko ashobora gukurikiranwaho icyaha cyo kwanduza abandi ku bushake.

Gufungura akabiri ahasanzwe akabari, muri butike, muri hoteli, muri super market, muri resitora, mu rugo n’ahandi hose hahinduwe akabari, uwabikoze azajya yishyura ibihumbi 150.

Hazajya hiyongeraho gufungirwa ibikorwa yari asanganywe nibura mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko bitarenze amezi atatu, akazafungurirwa ariko agaragaje ingamba yashyizeho zo kwirinda Covid-19.

Gufatirwa mu kabari cyangwa ahandi hose hahindiwe akabari, uwafashwe azajya yishyura ibihumbi 25, hiyongereyeho gushyirwa ahabugenewe mu gihe cy’amasaha 24 agahabwa inyigisho.

Umujyi wa Kigali uboneraho gusaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus, kugira ngo batazagerwaho n’ibihano biteganyijwe muri aya mabwiriza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.