Kim Jong Un yatangaje ko igihugu cye cyugarijwe n’ikibazo cy’ibiribwa
Prezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yatangaje ko igihugu cye cyugarijwe n’ikibazo cy’ibiribwa ko agomba kuganira na Leta zunze ubumwe za Amerika cyangwa agahangana
Prezida wa Koreya ya Ruguru Bwana KIM JONG UN yatangaje bwa mbere ko abaturage b’igihugu cye bugarijwe n’ikibazo cy’inzara agashinja Leta zunze ubumwe za Amerika ko ariyo kibazo kubera ibihano by’ubukungu icyo gihugu cyafatiwe.
Ibi Bwana KIM yabitangarije mu nama nkuru y’ishyaka ry’abakozi riyoboye nawe ubwe.
Kim yavuze ko bakeneye “cyane cyane kwitegura byuzuye guhangana kugira ngo barengere ishema ry’igihugu cyacu n’inyungu zacyo ku iterambere ryigenga”, no guha amahoro n’umutekano birambye Koreya ya Ruguru, nk’uko ikinyamakuru KCNA cya leta kibivuga.
Yavuze kandi ko Koreya ya Ruguru yahita isubiza “bikomeye kandi vuba vuba” ikintu cyose cyashaka guhungabanya “umuhate w’uko ibintu byifashe ubu mu mwigimbakirwa (peninsula) wa Koreya”.
Mbere, Koreya ya Ruguru yari yanze umuhate w’ubutegetsi bwa Joe Biden wo gushyiraho uburyo bw’ibiganiro bibahuza.
Ubu nibwo bwa mbere Kim agize icyo avuga ku mugaragaro ku butegetsi bwa Joe Biden.
Comments are closed.