Kim Jong Un yatangaje ko igihugu cye cyugarijwe n’ikibazo cy’ibiribwa

5,273
Kwibuka30
A photo released by the official North Korean Central News Agency (KCNA) released on 18 June 2021 shows North Korean Supreme Leader Kim Jong-un attending the third day sitting of the 3rd Plenary Meeting of the 8th Central Committee of the Workers" Party of Korea (WPK) in Pyongyang, North Korea
Prezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yatangaje ko igihugu cye cyugarijwe n’ikibazo cy’ibiribwa ko agomba kuganira na Leta zunze ubumwe za Amerika cyangwa agahangana

Prezida wa Koreya ya Ruguru Bwana KIM JONG UN yatangaje bwa mbere ko abaturage b’igihugu cye bugarijwe n’ikibazo cy’inzara agashinja Leta zunze ubumwe za Amerika ko ariyo kibazo kubera ibihano by’ubukungu icyo gihugu cyafatiwe.

Ibi Bwana KIM yabitangarije mu nama nkuru y’ishyaka ry’abakozi riyoboye nawe ubwe.

Kwibuka30

Kim yavuze ko bakeneye “cyane cyane kwitegura byuzuye guhangana kugira ngo barengere ishema ry’igihugu cyacu n’inyungu zacyo ku iterambere ryigenga”, no guha amahoro n’umutekano birambye Koreya ya Ruguru, nk’uko ikinyamakuru KCNA cya leta kibivuga.

Yavuze kandi ko Koreya ya Ruguru yahita isubiza “bikomeye kandi vuba vuba” ikintu cyose cyashaka guhungabanya “umuhate w’uko ibintu byifashe ubu mu mwigimbakirwa (​peninsula) wa Koreya”.

Mbere, Koreya ya Ruguru yari yanze umuhate w’ubutegetsi bwa Joe Biden wo gushyiraho uburyo bw’ibiganiro bibahuza.

Ubu nibwo bwa mbere Kim agize icyo avuga ku mugaragaro ku butegetsi bwa Joe Biden.

Leave A Reply

Your email address will not be published.