Burera: Batanu bafashwe bagerageza kwinjiza magendu y’amabuye y’agaciro mu Rwanda

10,199
Kwibuka30

Kwibuka30

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gicurasi, inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Burera zaburijemo umugambi w’itsinda ry’abantu 20 bageragezaga kwinjiza mu Rwanda  ibiro 650 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko ayo mabuye y’agaciro yose yafashwe, ndetse hanafatwa abantu batanu abandi 15 bariruka.

Yagize ati:“Iri tsinda ryari ryinjiye mu Rwanda riciye ku mupaka utemewe (Panya)  wo mu mudugudu wa Rukoro, Akagali ka Kayenzi, Umurenge wa Kagogo, inzego z’umutekano zari zifite  amakuru ko ku cyumweru tariki ya 22 Gicurasi ahagana saa mbiri z’ijoro, iri tsinda ryaciye aho ku mupaka utemewe rijya mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, binamenyekana ko bagiye kuzana amabuye y’agaciro.”

Yakomeje agira ati:”Bafashwe saa sita z’ijoro bakimara kwinjira mu Rwanda bikoreye imifuka 13 ihwanye n’ibiro 650 by’amabuye y’agaciro, bikaba bivugwa ko iri tsinda ryari ryahawe akazi n’undi muturage  ucuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ukiri gushakishwa.”

SP Ndayisenga yashimye uruhare abaturage baturiye imipaka bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha bya magendu ndetse n’ibindi byaha ndengamipaka.

Abafashwe ndetse n’amabuye y’agaciro  bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyha  rukorera kuri sitasiyo ya Cyanika ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 3 mu iteka rya minisitiri ku kurwanya ubucuruzi bwa magendu y’amabuye y’agaciro ivuga ko bibujijwe kwinjiza mu gihugu amabuye y’agaciro mu Rwanda udafite inyandiko z’umwimerere zigaragaza inkomoko ndetse n’uburemere by’ayo mabuye kandi izo nyandiko zigomba kuba zatanzwe inzego zibishinzwe. Ayo mabuye agomba kuba afite inyandiko z’ubucuruzi kandi akaba yarashyizweho ibirango n’inzego zibifitiye ububasha.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Comments are closed.