Kinyinya: Umurambo w’umugabo wasanzwe mu cyuzi

4,843

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wagaragaye mu cyuzi giherereye mu Kagari ka Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya, bikekwa ko nyakwigendera yapfuye yishwe.

Uyu murambo wagaragaye muri icyo cyuzi kiri mu gishanga giherereye muri aka gace, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023.

Bamwe mu baturage babwiye itangazamakuru ko nyakwigendera yakoraga akazi k’izamu.

Umwe yagize ati:“Yakoraga akazi k’uburinzi abamuzi niko bavuze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles, yemereye Igihe.com dukesha iyi nkuru ko mu murenge ayobora hagaragaye umurambo ariko batari bamenya imyirondoro ya nyakwigendera.

Ati:“Umurambo polisi yawutwaye biri mu iperereza nta yandi makuru dufite ntabwo bari bamenya amazina ye baracyashakisha.

Leave A Reply

Your email address will not be published.