Kirehe: RIB yataye muri yombi umuforomo ukekwaho gusambanya uwari ugiye kubyara

7,925

Umuforomo wakoreraga ku kigo nderabuzima cy’i Mahama yatawe muri yombi, arakekwaho gusambanya umugore wari uje kubyara.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB mu Karere ka Kirehe rwataye muri yombi umuforomo w’ikigo nderabuzima cya Mahama nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gusambanya umugore wari uje kubyara, aho kumubyaza ahubwo akamusambanya.

Uyu mubyeyi bivugwa ko afite imyaka 23 y’amavuko, yavuze ko ubwo yari ageze ku kigo nderabuzima cy’i Mahama aje kubyara, umuforomo yamusambanyije aho kumubyaza.

Aya makuru yemejwe na RIB, ivuga ko uyu umuforomo w’imyaka 46 ukekwaho gusambanya uyu mubyeyi ubu ari mu maboko y’ubugenzacyaha mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yihanangirije abantu bose bishora mu byaha nk’ibyo, avuga ko RIB itazigera yihanganira abantu bishora mu byaha nk’ibyo.

Yagize ati:“Ntabwo RIB izihanganira umuntu wese uzishora mu byaha nk’ibyo. Ni ubunyamwuga buke kandi ni ibikorwa bihanwa n’amategeko, gufatirana umuntu uri mu ntege nke warangiza ukamokorera ibyaha nk’ibyo.

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanwa n’ingingo ya 134 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Giteganyirizwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw.

Comments are closed.