Kirehe: Umufana w’umupira w’amaguru yibasiye umutoza amutikura urubuye mu mutwe arapfa

18,919

Umufana w’umupira w’amaguru yibasiye umutoza w’indi kipe yari ihanganye n’iyo we yari asanzwe afana amutera ibuye mu mutwe arapfa.

Kuri iki cyumweru mu Karere ka Kirehe ubwo ikipe ya les amis sportifs yahuraga n’ikipe y’Akagari ka Butezi, nyuma yo kutanyurwa no kutishimira ibyavuye mu mukino wari umaze kurangira ikipe ya les amis sportifs itsinze iy’akagari ka Butezi ibitego 3 byose kuri 1, umukunzi w’ikipe y’Akagari ka Butezi uzwi ku izina rya Ndayishimiye yahise yibasira umutoza wa les amis sportifs Bwana Nizeyimana Hamad w’imyaka 44 amutikura urubuye mu mutwe ahita arakomereka bikabije, amakuru avuga ko nyuma yo gukitwa urwo rubuye, umutoza yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma aza guhita ashiramo umwuka kuko yari yababaye cyane.

Mu ijwi ry’Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Bwana Dr. Murangira B. Thierry yemeye ko icyo gikorwa cyabaye kuri iki cyumweru, ndetse ko RIB imaze guta muri yombi Bwana NDAYISHIMIYE ukekwaho kino cyaha, yagize ati:”Nibyo koko twaraye dufashe uwitwa Ndayishimiye ukekwaho gutera ibuye mu mutwe umutoza w’ikipe ya Les amis sportifs, ukekwaho icyaha acumbikiwe kuri station ya RIB i Butezi”

Dr. Murangira B.Thierry agaruka ku butumwa bwa RIB bijyanye n’iki cyaha, yavuze ko ari ibintu bidakwiye kandi bibabaje kuba umuntu ashobora gutakaza ubuzima bwe mu manzaganya nkariya.

Aramutse ahamijwe n’iki cyaha,  yakatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze 20 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Comments are closed.