Kirehe: Uwatemaga ibiti mu ishyamba rya leta akabigurisha yatawe muri yombi

10,860

Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe, yafashe Umugabo witwa Munyentwari Janvier w’imyaka 44 watemaga ibiti mu ishyamba rya Leta akabigurisha n’abatwika amakara.

Yafatiwe mu murenge wa Gahara, Akagali ka Nyagasenyi, Umudugudu wa Cyabihama I ahaherereye iryo shyamba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Superintendent of Police Hamdun Twizerimana yavuzeko uyu Munyentwari yafashwe amaze gutema ibiti 112 biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati ” Abaturage batuye mu kagari ka Nyagisenyi batanze amakuru y’uko bumvise umuntu utema ibiti mu ishyamba rya Leta, niko guhita hatangira umukwabo wo kumufata nibwo basangaga Munyentwari amaze gutema ibiti 112 ahita afatwa aranfungwa”.

Akimara gufatwa Munyentwari yiyemereye ko amaze iminsi igera kuri 4 atema ibiti muri iryo shyamba kandi yari afite gahunda yo kubigurisha n’abantu batwika amakara ariko atavuze amazina.

SP Twizeyimana yibukije abantu bose batema ibiti bya Leta n’abangiza amashyamba ko bihanwa n’amategeko, kandi ko gutema amashyamba ari ukwangiza ibidukikije.

SP Twizerimana yashimiye Abaturage batanze amakuru yatumye uyu wangizaga ishyamba rya Leta afatwa anabashishikariza kujya batanga amakuru mu gihe babonye umuntu wangiza ibidukikije.

Munyentwari yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gahara ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

RNP

Comments are closed.