Umurundi wavuze ko ashaka gutanga imfashanyo y’ibigori ku mpunzi za Ukraine yahawe urw’amenyo

8,357
Kwibuka30
Adrien Nimpagaritse ahagaze imbere y'inzu

Umugabo w’Umurundi witwa Adrien arifuza gutanga imfashanyo y’ibiro 100 z’ibigori ku mpunzi z’Abanya Ukraine, yahawe urw’amenyo na bagenzi be babyita ko ari kwibonekeza ku bazungu.

Hari umugabo w’Umurundi witwa Adrien Nimpagaritse wo mu Ntara ya Ruyigi muri komine Butaganzwa yatangaje ko yifuza gutanga imfashanyo y’ibigori bigahabwa impunzi z’Abanya Ukraine zimaze iminsi zarahunze igihugu cyabo kubera ibitero bya Leta y’Uburusiya.

Uwo mugabo avuga ko asanzwe ari umuhinzi , kandi ko impamvu avuga yamuteye gushaka gufasha izo mpunzi ari uko nawe yigeze kuba impunzi mu gihugu cya Tanzaniya.

Bwana Adrien mu kiganiro cya Imvo n’imvano kinyura kuri Radiio BBC yagize ati:”Ndebye impunzi zo muri Ukraine uko zibayeho hanyuma nanjye nkaba narabaye impunzi, numvise nagira icyo mfasha, ndi umuhinzi ntacyo mfite mfasha ariko umutima w’urukundo ndawufite. Niyumviriye ko nakohereza 100Kg by’ibigori.

Nimpagaritse yakomeje agira ati:“Twahungiye incuro nyinshi muri Tanzania nabonye uko kuba impunzi bibabaje, uburyo twaburaga ibyo turya umuntu yaduha umwumbati tukumva tugize amahoro cyane

Kwibuka30

Adrien yahawe urw’amenyo na benewabo bakabavuga ko ari ukwibonekeza

Bamwe mu bakurikiye ikiganiro bakanasoma ibyo Bwana Adrien yavuze, barasanga uwo mugabo ari gukora ikintu kimweze nko kwibonekeza kuko no mu gihugu cye avukamo gifite impunzi nyinshi ariko akaba atari yatekereza kuzifasha.

Uwitwa Mateso Innocent asanzwe ari impunzi y’Umurundi mu gihugu cya Congo, igihugu gituranye n’Uburundi, yagize ati:”Uko ni ukwibonekeza, cyangwa ari gukina comedie, twebwe benewabo tugiye kwicirwa n’inzara hano muri Congo, ko ataragira icyiyumviro cyo gutanga n’ibiro bitanu ku muryango umwe? Arumva afitiye impuhwe abo bazungu badakeneye ibyo bigori bye?

Nyuma yo gusoma ino nkuru undi witwa Zawadi Mutimukunze nawe aba muri Bujumbura mu murwa mukuru wa Burundi, arasanga uwo mugabo ari umunyarwenya, ati:”Uwo mugabo arashaka gusetsa abantu, ese kuki adahera hano ko hari abashonji benshi, hari abana birirwa mu mihanda bashonje, impunzi z’Abazungu zifite ubuzima buruta ubwacu turi mu gihugu, none ngo arabaha imfashanyo atasabwe

Uwitwa BASABOSE Ezechiel yavuze ati:”Ko mbona nawe ubanza ubuzima bukeneye gufashwa? Abanze yihaze mu mirire abone gufasha abandi”

Murebwayire Asuma nawe uvuga ko akomoka mu Burundi ariko akaba atuye muri Zambiya we arasanga ari amaco y’inda, ko ahubwo uwo mugabo ashaka ka visa, ati:”Jye nkibyumva narasetse, Abarundi tuzi ubwenge, aho wasanga yishakira ka visa kamugeza mu Burayi”

Kugeza ubu kandi u Burundi buracyafite impunzi zirenga 260,000 ziri mu mu nkambi muri Tanzania, mu Rwanda, Uganda na DR Congo, nk’uko bivugwa n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi, UNHCR.

Comments are closed.