RIB imaze gutangaza ko igiye gukurikirana ikibazo cy’abanyereje umutungo wa Rayon Sport

20,141
Kwibuka30

Nyuma y’aho umuyobozi wa Rayon Sport ashinjije ubujura abahoze bayobora iyo kipe, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rugiye gutangira iperereza

Kwibuka30

Nyuma y’aho kuri uyu wa mbere umuyobozi wa Rayon Sport yandikiye u rwandiko urwego rukuru rw’igihugu, akagenera kopi urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, urwo rwego RIB rumaze gutangaza ko rugiye gutangiza iperereza ryimbitse ku kibazo Bwana Sadate MUNYAKAZI yagejeje kuri urwo rwego. Mu Kiganiro the new times yagiranye n’umuvugizi w’urwo rwego Umuhoza Marie Michelle yabwiye umunyamakuru ko rwabonye rukanakira u rwandiko rwa Munyakazi Sadate ko kandi Hagiye gukorwa iperereza ryimbitse kuri icyo kirego. Marie Michelle yagize ati:”…Umuyobozi wa Rayon Sport hari ikirego yatanze kijyanye n’inyerezwa ry’umutungo w’ikipe ya Rayon Sport, ubu ikigiye gukorwa ni ugutangira iperereza ryimbitse”

Bwana Munyakazi Sadate wirukanywe ku mwanya w’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport, we avuga ko impamvu bamwirukanye ari uko we yari atangiye gukurikirana ikibazo kijyanye n’imicungire mibi yaranze bamwe mu bayobozi bagiye bayobora iyo kipe. Muri urwo rwandiko, Sadate yavuze ko abahoze bayobora Rayon bagiye banyereza umutungo w’iyo kipe, kunyereza imisoro, guha ruswa abasifuzi, n’ibindi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.