Kiziguro: Hiburide, Temamara, Kwete,… tumwe mu tuyoga tubangamiye ubuzima bwiza bw’Abaturage


Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kiziguro baravuga ko batewe impungenge n’ubwoko bw’utuyoga rumwe mu rubyiruko rwirirwa runywa mu dusantire rukagira arugomo n’amahane.
Abaturage bo mu murenge wa Kiziguro uherereye mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko batewe impungenge na bamwe mu rubyiruko birirwa banywa utuyoga turi mu bwoko bw’ibyuma twitwa Hybrid, Temamara, Kwete,… barangiza kutunywa bagateza akaduruvayi n’urugomo muri rubanda.
Umwe mu baturage waganiriye n’umunyamakuru wacu ubwo yari ageze muri ako gasanteri ka Kiziguro ahazwi nko mu Ishani, na Ndatemwa yamweretse abasore bagera kuri batanu bari kunywa ibintu biri mu gacupa k’ubururi bameze nk’abari gushyamirana n’abagenzi bari bateze imodoka, maze amubwira ko utwo tuyoga tugiye kubamaraho abantu, ati:”Biriya bari kunywa si energy, ni inzoga bita Hibiride, hari n’izindi bita Temamara, iyo bazinyoye barangwa n’urugomo, bagasagarira uwo babonye wese, aba nibo biba mu mago yacu cyangwa bagatega abantu mu masaha y’ijoro bakabambura utwo bafite cyane cyane terefone”
Uyu mubyeyi utashatse ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko bigoye kunyura mu muhanda uva Ndatemwa ugana ku bitaro ahazwi nko mu Ishani mu masaha y’ijoro kuko izo nsoresore ziba ziriwe zinywa utwo tuyoga zigutega zikakwambura ibyawe.
Undi muturage ugaragara ko akuze, yatubwiye ko izo nzoga zangiza abantu kuko zikorwa mu bintu bitagomba kunyobwa, ati:”Si urubyiruko gusa, n’abakuru baratunywa, numva ngo izo za Hiburide zikorwa mu matafari ahiye, ibigori na peterori, ibyo iyo bigeze mu mubiri w’umuntu ni ibibazo gusa, biguhindura nk’umusazi mu minsi ukabona umuntu atangiye kubyimba amaguru n’amatama nk’uwarwaye bwaki“
Izi nzoga z’inkorano ni kimwe mu zishobora gutera ikibazo muri ako gace kuko no ku manywa y’ihangu uba ubona abantu bari kunywa, basinze ukibaza niba utubare two muri ako gace twemerewe gukora ku manywa.
Ku murongo wa terefone twavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiziguro, Bwana KANAMUGIRE Innocent, ahakana iby’aya makuru, avuga ko mu murenge we ibintu byose biri ku murongo, kandi ko iyo biba byo yari kuba yabimenye kuko utwo duce twegereye ibiro by’umurenge, cyakora atwemera ko azashaka akanya akakirebaho, ati:”Ayo makuru ni mashya, aho hantu ni umu Ishani, haturanye n’ibiro by’umurenge, twari kuba twarabimenye, ibyo mperuka ni inzoga zitwa Kwete zabaga muri za Ndatemwa na Gorora, duherutse kuzimena, nta kibazo gihari kuko no mu kanya twari mu nama n’abaturage kandi ntacyo bavuze“
N’ubwo bimeze bitya, abaturage bemeza ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’umurenge ariko kugeza ubu ntacyo baragikoraho.
Comments are closed.