KNC arashinja perezida wa KIYOVU Sport gushaka kugundira ubuyobozi bw’ikipe

6,315

Umuyobozi w’ikipeya Gasogi United arashinja Bwana Juvenal gushaka kugundira ubutegetsi bw’ikipe ya Kiyovu sport

Nyuma y’uko kuri iki cyumweru ikipe ya Gasogi yongeye kwisenegerera ikipe ya Kiyovu ikayikubita nk’izakubiswe akabwana, Bwana KNC uyobora ikipe ya Gasogi Utdarsanga Bwana MVUKIYEHE Juvenal akwiye kurekura ubuyobozi bwa Kiyovu nk’uko yabitangaje mu minsi ishize, naho nakomeza kwitwaza ngo azavaho ari uko atsinze Gasogi Utd ntibishoboka, ko ahubwo izo ari inzira zo kudashaka kurekura ubuyobozi bw’iyo kipe ya rubanda.

KNC yagize ati:”Bwana Juvenal ibyo uvuga ngo uzarekura ubuyobozi bw’ikipe ari uko utsinze ikipe ya Gasogi Utd sibyo na gato kuko utazigera uyitsinda, ahubwo jye mbona ari amayeri yo gushaka kugundira ubuyobozi bw’ikipe”

KNC yakomeje avuga ko hazashira imyaka magana iyo kipe ya Kiyovu itazi icyitwa intsinzi kuri Gasogi Utd bityo ko yava mubyo arimo agakora ibyo yivugiye akarekura ubuyobozi.

Ikipe ya Gasogi imaze kuba imboba zibishye kuri Kiyovu kuko n’umwaka w’imikino ushize iyi kipe ariyo yatumye iyovu itakaza igikombe cya Championnat.

Nyuma yo gutsindwa uwo mukino, perezida Juvenal yavuze ko ababaye cyane, ndetse akaba yahise afata umwanzuro wo guhagarika umutoza wayo kubera ko yananiwe kumutsindira Gasogi Utd.

Comments are closed.