Sao Tome: Igisirikare cyaburijemo igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi, bane babigwamo

5,303
Kwibuka30

Igisirikare cya Sao Tome cyashoboye kuburizamo ihirikwa ry’ubutegetsi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho cyatangaje ko abantu bane bapfuye nyuma y’imirwano yabereye ku cyicaro cy’ingabo z’igihugu.

Minisitiri w’Intebe, Patrice Trovoada, yavuze ko abagabye icyo gitero barwanyijwe ndetse bagatabwa muri yombi. Batatu muri bo bapfuye nyuma yo gukomereka cyane nubwo igisirikare cyagerageje kurokora ubuzima bwabo bukabajyana kubavuza.

Kwibuka30

Mu bagerageje iryo hirika ry’ubutegetsi harimo n’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko icyuye igihe, Delfim Neves, bagerageje kugaba igitero ku cyicaro cy’ingabo mu ijoro ryo ku wa Gatanu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe ndetse bikemezwa na Minisitiri w’Ubutabera.

Yatangaje ko Neves ari mu bantu benshi batawe muri yombi.

Umuturage wavuganye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, yatangaje ko yumvise urusaku rw’imbunda ziremereye rwamaze amasaha abiri ku cyicaro cy’ingabo z’igihugu mu murwa mukuru wacyo, São Tomé.

Leave A Reply

Your email address will not be published.