Nyanza: Ababyeyi barerera muri Ecole des Sciences St Louis de Montfort batangariye urwego abana babo bagezeho mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga

35,939
Kwibuka30

Bamwe mu babyeyi barerera abana babo mu kigo cya Ecole des sciences Saint Louis de Montfort cyo mu Karere ka Nyanza baravuga ko batangajwe ndetse banashimishwa n’urwego abana bagezeho bagezeho mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Kuri iki cyumweru kuwa 27 Ugushyingo 2022, ikigo cy’amashuri benshi bakunze kwita Ecole des Sciences de Nyanza (ariko mu by’ukuri cyitwa Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort de Nyanza) habaye inama ihuza abayeyi barerera muri icyo n’ubuyobozi bw’ishuri aho biba biteganijwe ko umwana ahabwa indangamanota ye y’amasuzuma aba amaze gukora, ndetse umubyeyi akaboneraho n’umwanya wo kuganira na bamwe mu barezi b’umwana ku myigire ye.

Padiri Niyomugabo Egide umuyobozi wa Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort yashimiye ababyeyi bitabiriye inama.

Mu ijambo rye, Padiri NIYOMUGABO Egide uyobora icyo kigo ari nawe wari uyoboye iyo nama, yashimiye ababyeyi n’abayobozi bitabiriye inama ashima n’abarezi bakorana ku murava bakomeje kugaragaza nyuma y’aho bakuriweho Prime izwi nk’agahimbazamusyi bagenerwaga n’ababyeyi, yavuze ko abarezi bakorana batigeze bacika intege mu kuzuza inshingano zabo ari nayo mpamvu ababyeyi basanze abana babo bashishe, ndetse nta kibazo na kimwe bafite, ari mu myigire n’indi mibereho. Padiri Egide yagaragaje ibibazo ikigo cyatewe n’impinduka ziherutse gushyirwaho na Leta ariko agaragaza na none ko nk’intore bishatsemo ibisubizo byiza kandi birambye

Nyuma y’inama, hakurikiyeho igikorwa cy’imurikabikorwa aho abanyeshuri bahawe akanya ko kwereka ababyeyi babo bari babasuye ubumenyi bamaze kwibikaho mu ikoranabuhanga no muri siyansi aho bakoze bimwe mu bintu ababyeyi babo batabakekeraga.

Bimwe mu byatangaje ndetse binashimisha amaso y’ababyeyi b’abana na bamwe mu bayobozi b’uburezi ku rwego rw’Akarere n’umurenge, ni aho abana babiri biga mu mwaka wa 6 mu ishami ry’imibare, ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) aribo David NINDEMANA na mugenzi we NZIGAMYINEZA Desire bombi bakoze Inyakiramajwi (Radio) ivuga neza kandi bakoresheje ibikoresho bisanzwe by’aho hafi yabo harimo amakarito, icyo gikorwa cyishimiwe cyane n’abayobozi ndetse bamwe baragitangarira, umwe mu barezi babo wari uhari yagize ati:”…nari mpegereye ndi kumwe n’umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge, natangaye kumva radio ivuga agashyira mu bihugu nka BBC, KT Radio, Radio Rwanda, ukumva nta makaraza, bano bana barize rwose

Umunyeshuri David NINDEMANA ari gusobanurira Madame Aloysie ushinzwe uburezi mu murenge wa Busasamana imikorere y’inyakiramajwi n’uburyo ikora.

Kwibuka30

Umwe mu babyeyi witwa Ntampaka Agustin yagize ati:”Jye umwana wanjye yiga mu wa mbere, mu minsi mike ahamaze yambwiye ibintu amaze kumenya kuri computer ndatangara, mu minsi iri imbere nzajya mwiyambaza da, bakuru be biga mu myaka iri imbere bo banyumije, bakoze radio ivuga neza, nabonaga ari ibitangaza rwose, bazi no gukora amasabune, ya yandi twajyaga tugura mu koza ibyombo mu rugo, rwose bayakora mu kanya gato, nayiboneye mu tujerekani, numvaga ari iby’abazungu

Madame Aloysie yakuriye ingofero ibikorwa by’indashyikirwa byagaragajwe n’abanyeshuri

Bagaragaje ko bashoboye no gukora amasabuni y’amazi bamwe mu babyeyi babo bahendwa mu kuyagura ku isoko

Si ibyo gusa mu bitangaje byagaragajwe n’abo banyeshuri biga muri Ecole des Sciences, ikindi kintu cyatangaje abitabiriye iryo murikabikorwa, ni akuma kitwa “alarm” twavuga ko ari nk’inzogera isakuza nk’iyo watewe n’inkongi y’umuriro, iyo nzogera isakuza mbere y’uko impanuka ubwayo iba, ibyo bikaba byatuma umubare w’ibyakwangirikira muri iyo mpanuka ugabanuka , ikindi gitangaje ni uko iyo nzogera ikorana na terefone ngendanwa ku buryo n’iyo utaba uri mu rugo ariko hakabera ikibazo mu rugo icyo gihe terefone yawe ihita ibikumenyesha ukaba watabara hakiri kare, ibi biri ku rwego rwo hejuru mu ikoranabuhanga rigezweho muri iki gihe.

Bano banyeshuri banakoze irindi koranabuhanga rihanitse rifite ubushobozi bwo kwanura imyenda ku mugozi igihe imvura iguye, imyenda ubwayo ikikura ku mugozi mu gihe imvura itangiye kujojoba kandi uwayanitse adahari cyangwa ahugiye mu bindi.

Bose mu babyeyi basanzwe bafite abana babo muri icyo kigo bavuze ko banyuzwe ndetse ko bashimishijwe n’urwego abana babo bagezeho, banashimira abarezi babo barangajwe imbere na padiri Niyomugabo Egide, uwitwa Muhorakeye Cecile yagize ati:”Jyewe sinari nziko abana bo muri za REB ibi babizi, numvaga gusa ko bikorwa n’abiga iby’ubumenyingiro ariko noneho ndabyiboneye, nshimishijwe n’abarezi babo rwose, twebwe ababyeyi dutewe ishema ku bwabo, bakomerezaho, biraboneka ko abana bacu bari mu maboko meza”.

Ikigo cya Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort ni kimwe mu bigo bimaze imyaka myinshi mu Rwanda, ni ikigo cyashinzwe na kiliziya gatolika, kuva cyashingwa icyo kigo cyibanze ku mashami ya siyansi, ni kimwe mu bigo biza mu myanya ya mbere mu gutsindisha abanyeshuri ku rwego rw’igihugu, kikaba giherereye mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana hafi neza na neza ya kiliziya ya Kristu Umwami.

Leave A Reply

Your email address will not be published.