KNC yaburiye ikipe ya Rayon Sport ko nitinda mu makoni iri buyipapure umukinnyi HAKIZIMANA Muhajiri

17,378
Kwibuka30
Muhadjiri Hakizimana Is Most Expensive Rwandan Soccer Player ...

Bwana KNC umuyobozi wa oasogi United yaburiye ikipe ya Rayan Sport ko nikomeza mu bintu byo gushaka guteranya amafranga ngo igure Muhadjiri bishobora kurangira imubapapuye nk’uko aherutse kubibakora

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Kamena umuyobozi w’ikipe ya asogi United Bwana KNC, yagiranye ikiganiro na Radio 10, muri icyo kiganiro, Bwana KNC uherutse kwibikaho undi mukongomani wifuzwaga cyane n’ikipe ya Rayon Sport, yavuze ko Rayon Sport nikomeza gutinda mu makoni iterateranya amafranga yo kugura Muhajiri bizarangira nawe amubajyanye nkuko aherutse kubigenza kuri mukngomani wasinyishijwe ku munsi w’ejo

Ati “Ibintu bya transfer biba bigoye, umuntu agomba kwifuza uko abishaka, umuntu ashobora guca ku ibagiro akumva arifuza inyama ariko siko yabona amafaranga yo kuzigura ngo ajye kuzitanga. Rayon Sports ishobora kuba yarabaye nk’uwo muntu maze abahaha bakaza bakigurira. Twe twakoze ibyo twasabwaga.”

Bwana KNC yakomeje avuga ko mu gihe abafana ba Rayon Sports bakomeje gukusanya amafaranga yo kugura Hakizimana Muhadjiri, bashobora kwisanga na we yaguzwe na Gasogi United.

Ati “Na Muhadjiri muvuga dushobora kumutwara, reka mbivugire aha ababyumva mubyumve. Bashobora kumuteranyiriza twebwe tukamutwara.”

Kwibuka30

Umuyobozi wa Gasogi United avuga ko iyi kipe yamaze guhindura imikorere kuri ubu yifuza gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda cyangwa byose.

Ati “Mbere na mbere ibyishimo tubigire intego, icya kabiri ni uguhatanira igikombe twahinduye imikorere ntabwo bikiri bya bindi.

Bola Lobota Emmanuel wavuye muri AS Vita Club, yabaye umukinnyi wa gatandatu mushya Gasogi United isinyishije kuva hasojwe shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019/20.

Abandi iyi kipe yaguze ni Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC n’umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est.

Bihagaze gute kuri Muhadjiri Hakizimana mu ikipe ya Emirates ...

Muhadjiri ni umukinnyi mwiza wakwifuzwa na buri kipe mu Rwanda

Leave A Reply

Your email address will not be published.