Knowless, BullDogg na Fireman basohoye indirimbo bagaragara mu myambarire idasanzwe

7,145
Kwibuka30
Ni nk'abami n'umwamikazi! Knowless Butera yateguje - Inyarwanda.com

Indirimbo yari itegerejwe kubera ko Knowless uzwi nka Butera Jeanne d’Arc yari yateguje abakunzi be ko iri hafi gusohoka, yagiye hanze aho mu mashusho agaragara ari mu ngobyi bamuteruye.

Iyi ndirimbo Knowless yakoranye na BullDog ndetse na Fireman ni indirimbo igaragaramo BullDogg na Fireman bambaye imyambaro yambarwa n’abami b’u Rwanda.

Kwibuka30

Muri iyi ndirimbo Knowless atangira avuga ko hari abantu babaye abafana nyamara baratangiye batumva neza ibyakorwaga cyangwa bapinga umuziki w’ino aha, ibi byose ngo bikaba bituruka mu gukora cyane.

Yagize ati “Byatangiye imiziki y’ino batayoka ngo abasani b’ino oya ntibashona n’iyo ibakikije burya ntibasora tubakubita imizigo babaye abafana ntabwo bakivuga za mayibobo”.

Muri iyi ndirimbo hari aho Fireman agira ati “Uyu muziki ureba uri mu byankoboye amavi badahwema kuvuga ko bibamena amatwi, ntava ku izima nanze kuba inkomamashyi ngo nce iy’ubusamo ndemera mpabera indushyi mpitamo kubanza kwisuganya menya umwanzi n’umukunzi menya n’indyarya”.

Aba bahanzi bavuga ko baje baje muri muzika no kongera kwereka ibyishimo abafana dore ko ubu ibitaramo byasubukuwe nyuma y’igihe icyorezo cya COVID 19 cyari kimaze cyaribasiye Isi.

Comments are closed.