Koreya ya ruguru yarashe ibisasu bibiri bya rutura byo mubwoko bwa ballistic missiles

19,729
Koreya ya ruguru yarashe ibisasu bibiri bya rutura byo mubwoko bwa ballistic missiles

Koreya ya ruguru yarashe ibisasu bibiri bya rutura byo mubwoko bwa ballistic missiles ku nkengera yayo, nk’uko byemezwa n’abategetsi ba gisirikare ba Korea y’Epfo ihana urubibe nayo.

Ibi kandi byanemejwe n’Ubuyapani aho butangaza ko bwabonye ikintu cyatewe, kandi ko gishobora kuba ari igisasu cya kirimbuzi.

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Yoshihide Suga avuga ko iterwa ry’ibi bisasu ari “akaga” kabangamiye amahoro n’umutekano mu karere kose.

Iri ni igerageza rigize kabiri ry’ibirwanisho rikozwe na Korea ya Ruguru muri kino cyumweru cyonyine.

Ntibizwi neza aho izo misire zatewe zerekezwa cyangwa intera yazo, ariko ihuriro ry’abakuru ba gisirikare ba Korea y’Epfo rivuga ko igisirikare cy’iki gihugu cyari kirekereje gifadikanije na leta zunze ubumwe za Amerika.

Kugerageza misire zo mu bwoko kwa ballistic bihabanye n’amasezerano ya ONU afite intumbero yo guhagarika ibikorwa bya nikleyeri bya Korea ya Ruguru.

Ku wa mbere, Korea ya Ruguru nabwo yagerageje misire irasa kure izwi nka cruise missile ishobora gukubita igice kinini cy’Ubuyapani.

Leave A Reply

Your email address will not be published.