Umunyerondo uherutse gucibwa ikiganza arasaba ubutabera.

19,947
Kwibuka30
Ngoma:Umunyerondo yaciwe ikiganza anatemwa mu mutwe n’abajura
Bwana Innocent Mbonigaba, umunyerondo abajura baherutse gutema kugeza ubwo bamuca ikigaza arasaba ko abamuhohoteye bashakishwa bagahanwa.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize mu ijoro ryo ku italiki ya 10 Nzeli 2021 nibwo umunyerondo uzwi ku izina rya Mbonigaba Innocent, wo mu murenge wa Mugesera, mu Karere ka Ngoma yatemwaga ikiganza kikavaho burundu ubwo yateshaga abajura bari bagiye kwiba inanasi.

Bwana Innocent yavuze ko uwari ukuriye abo bajura yabwiye bagenzi be ngo bamuteme akaboko, ariko nyuma yaje gutabaza aza gutabarwa na bagenzi basanga bari kumutema mu gahanga.

Mbonigaba Innocent avuga ko yatemwe n’abasore babiri harimo uwitwa Mugenzi Youssuf ndetse na Ngaboyisonga akaba ari mu bamutemye, avuga ko aba bagabo babiri ari abajura kandi bazwi cyane muri uwo murenge.

Kwibuka30
Yatemwe ikiganza kivaho neza neza.

Ku murongo wa terefoni, Indorerwamo.com yagerageje kumuvugisha amubaza aho bigeze, atubwira ko ari kugenda yoroherwa gato gato nubwo bwose wumva agifite agahinda k’ikiganza cye cyavuyeho burundu, yagize ati:”Ndi koroherwa gake gake, gusa sindi kwiyumvisha ubusembwa nk’ubu ngiye kuzabana nabwo imyaka yose ngiye kumara…”

Bwana Innocent arasaba inzego z’umutekano gukurikirana no gufata abamutemye bakamugira gutya, ati:”Mu bykuri nanjye sinzi aho abo basore bahungiye, ariko abashinzwe umutekano bacu bafite ubushobozi bwo gushakisha uwakoze icyaha, ni kenshi bagiye bata muri yombi abagizi ba nabi, nanjye rero nkeneye ubutabera, babashake baryozwe ibyo bankoreye”

Abaturage bo muri uwo murenge nabo bahangayikishijwe n’ubujura bukorwa n’insoresore zo muri ako Karere zitagira icyo zikora zirirwa mu santere zambura abaturage ndetse zikaba zidatinya no gufata abagore ku ngufu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.