Ku Nshuro ya Mbere mu mateka ikipe y’u Rwanda AMAVUBI itsinze ikipe ya Congo LES LEOPARDS

14,856

Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe y’u Rwanda AMAVUBI n’iya Repubulika Ya Demokrasi ya Congo, U Rwanda rwatsindiye Congo iwabo  ibitego 3 kuri 2

Mu myiteguro yo guhatanira gukina imikino ya CHAN, ikipe y’u Rwanda AMAVUBI yakinnye umukino wa gicuti na LES LEOPARDS ikipe y’igihugu cya Repubulika  iharanira demokrasi ya Cingo mu rwego rwo kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya Ethiopia, umukino uzaba mu mpera z’iki cyumweru.

Ni Umukino wabereye ukri Stade des Martyrs I Kinshasa, umukino watangiranye imbaraga n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi ku buryo bitari byoroshye kumenya ko ari umukino wa gishuti, u Rwanda rwagombaga kwitwara neza kugira ngo rwemeze Abanyarwanda ko rutatsitaye ku ikipe ya Seychelles rwari ruherutse gutsinda ibitego 10 mu mikino ibiri, umukino urangiye kuri uno mugoroba, ikipe y’u Rwanda niyo itahukanye intsinzi ku bitego bitatu kuri bibiri. Ni intsinzi ya mbere u Rwanda rutsinze Congo mu myaka myinshi ya vuba ishize. Muri uno mukino, Haruna akaba ari nawe kapiteni w’amavubi yitwaye neza ku buryo yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego, SUGIRA ERNEST nawe yongeye arigaragaza atsinda igitego kimwe cyiza muri bitatu byatinzwe n’ikipe y’u Rwanda. Ku murongo wa tel, MASHAMI VINCENT yatangaje ko yashimishijwe cyane niyo ntsinzi ndetse avuga ko bitanze imbaraga n’icyizere ku bakinnyi mu gihe bari kwitegura gukina na Ethiopia.

Biteganijwe ko ku munsi w’ejo ikipe y’u Rwanda izahaguruka yerekeza muri Ethiopia.

Comments are closed.