Ku nshuro ya mbere mu mateka ya NBA umwana agiye kujya akina mu ikipe umwe na se

220
RPF

Bronny James yatoranyijwe na Los Angeles Lakers isanzwe ikinamo se LeBron James, biba inshuro ya mbere umwana agiye gukinana n’umubyeyi we mu mateka ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 yatoranyijwe na Lakers mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki 28 Kamena 2024 i New York.

Bronny yasoje umwaka we wa mbere mu mikino ya kaminuza ubwo yakiniraga kaminuza ya Trojans iherereye mu majyepfo ya California.

Uyu mukinnyi yabarirwaga gutsinda amanota ane no gutanga imipira ibiri yavuyemo andi kuri buri mukino. Bitandukanye na se uzwiho gusatira cyane ko ariwe uyoboye abandi mu gutsinda amanota menshi mu mateka ya NBA, Bronny we akina yugarira cyane.

Bronny we arugarira, bitandukanye na se ukina asatira

Icyakora uwo mwaka ntabwo woroheye uyu musore kuko yagizemo ikibazo cy’umutima cyatumye amara igihe adakina cyane ko yasubiye mu kibuga mu Ugushyingo 2023.

LeBron James w’imyaka 39, mu 2022 ubwo yakinaga umukino w’intoranywa yatangaje ko umwaka we wa nyuma yifuza kuzakinana n’umuhungu we bityo bikaba bica amarenga ko uyu ariwo wa nyuma kuri uyu mugabo w’ibigwi byinshi muri uyu mukino.

Bronny James ntabwo yitezweho kuzagira byinshi akora mu mwaka we wa mbere muri Lakers gusa kuzaba ari iruhande rwa se ni kimwe mu bizatuma agarukwaho cyane.

Leave A Reply

Your email address will not be published.