Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye abarwayi ba Covid-19 bagera kuri 22 mu munsi umwe

8,646
Kwibuka30

Ku nshuro ya mbere kuva coronavirus yagera mu Rwanda habonetse abarwayi bagera kuri 22 mu gihe cy’umunsi umwe gusa.

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko none kuwa gatanu taliki 24 uku kwezi kwa Mata mu bipimo byafashwe 1,046 byose abasanzwemo uburwayi bwa coronavirus bose hamwe ari 22, umubare munini ubonetse kuva umurwayi wa mbere yagaragara ku butaka bw’u Rwanda ku italiki ya 14 Werurwe 2020.

Muri rusange abarwayi bose mu Rwanda ni 176 harimo n’abo 22babonywe uyu munsi, mu gihe abamaze gukira ari 87, bivuze ko abakirwaye ari 89. Iri tangazo rikomeza rivuga ko ‘ibi bigaragaza ubwiyongere bw’imibare y’abanduye mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.’

Kwibuka30

Abaturarwanda basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kuguma mu rugo, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Minisante kandi yasabye abafite amakuru kuyatanga ngo bakomeze kwitabwaho n’inzego zibishinzwe.

Rigira riti ‘‘Umuntu wese wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

Leave A Reply

Your email address will not be published.